Guhindura uturemangingo tw’ibihingwa byongera umusaruro bigahangana n’indwara- RAB

Ikoranabuhanga mu buhinzi rigenda ritera imbere, abahanga, impuguke n’abashakashatsi bagashakisha uburyo bwo gukemura ibibazo bigaragara mu buhinzi birimo kugabanyuka k’ubuso buhingwaho kandi abantu biyongera, bityo batekereza ku guhindura uturemangingo tw’ibihingwa kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibiribwa, ari nako harwanywa ibyonnyi n’indwara.
Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) akaba ari na we uhagarariye OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) mu Rwanda, Dr. Nduwumuremyi Athanase, yatangarije Imvaho Nshya ko guhindurira ibihingwa uturemangingo bikorwa hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’indwara n’ibyonnyi mu bihingwa.
Yagize ati: “Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo kugira ngo bihangane n’ibibazo nk’indwara ziriho, kwera bikeya, byongerewe intungamubiri twumve kimwe ibyo bikorwa ngo harwanywe imirire mibi, turwanye inzara tubone umusaruro mwinshi ku butaka buto, tubashe kugaburira Abanyarwanda n’abandi batuye Isi kuko umubare w’abatuye Isi ugenda wiyongera kandi ubutaka ntibwiyongera. Tugomba rero gushaka uburyo twakweza byinshi ku butaka butoya”.
Dr. Nduwumuremyi yakomeje amara impungenge abahinzi kimwe n’abakoresha umusaruro ku bijyanye n’imbuto ituburwa avuga ko nta kibazo biteje, kuko hakorwa ubushakashatsi buba bugamije gukemura ikibazo gihari.
Ati: “Urebye n’uburyo busanzwe dukoramo imbuto, urebye ni uko ari uburyo gakondo bwa kera butwara igihe kinini, bikorwa kimwe kuko icyo dukora ni ukongera ibitari biri mu gihingwa, tuvuge niba harimo imyunyu ngugu mike tukayongera ikaba myinshi, niba harimo kutihanganira uburwayi, tukongeramo kwihanganira uburwayi nta kintu cy’uburozi kindi kijyamo ku buryo umuntu yagira ubwoba cyangwa ngo agire impungenge zo kurya ibyo bihingwa twakoze dukoresheje ikoranabuhanga.[….] Icyo twongeramo ni umunyu no guha imbuto ubudahangarwa bwo kurwanya indwara.”
Iryo koranabuhanga mu buhinzi (Agriculture Biotechnology) ryatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), rinakoreshwa muri Bresil, muri Portugal, muri Argentine, mu Buhinde, muri Afurika y’Epfo, muri Canada, muri Espagne n’ahandi, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko umusaruro ukomoka ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo uba ari mwinshi ndetse ko nta ngaruka n’imwe bigira ku buzima bw’umuntu.
Raporo z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (PNUE), FDA ireba niba byaribwa n’indi miryango mpuzamahanga ifite aho ihuriye n’ubuhinzi, mu bihe bitandukanye zagaragaje ko nta ngaruka zihari zatewe n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo.