Bugesera: Abarimu baturutse muri Zimbabwe barimo kumenyerezwa

Abarimu boherejwe na Leta ya Zimbabwe gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, batangiye amahugurwa yibanze ku ndangagaciro z’umuco, umutekano w’igihugu, umwihariko w’u Rwanda ku bikorwa by’abimukira, ndetse n’urwego rw’uburezi mu Rwanda, mu rwego rwo kubamenyereza aho bagiye gukorera.
Ni amahugurwa yatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyigiro Irere Claudette ku gicamunsi cyo ku wa Kane. Mu ijambo rye riyatangiza yashimiye abo barimu ndetse n’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Ni amahugurwa agamije kubanza kumenyereza abo barimu b’Abanyazimbabwe mbere yo koherezwa mu bigo by’amashuri bazatangamo umusanzu, bazajya kwigishamo.
Itumizwa ry’abo barimu rije rikurikiye amaseserano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe ajyanye no guhanahana abakozi mu rwego rw’uburezi.
Mu gutangiza ayo mahugurwa kandi hari na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Charity Manyeruke, Minisitiri wungirije ushinzwe abakozi ba Leta n’imibereho myiza muri Zimbabwe Hon. Lovemore Matuke n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Karakye Charles.
Karakye yagize ati: “Gahunda yo kubamenyereza iraba ikubiyemo kubasobanurira ibijyanye n’umuco wacu, indangagaciro n’amateka, mu guharanira ko amakuru y’ingenzi yose bayabona mbere y’uko boherezwa mu bigo by’amashuri bitandukanye.”
Mu gusoza umunsi wa mbere w’amahugurwa y’abarimu b’Abanyazimbabwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yavuze ko nk’Abanyafurika, u Rwanda na Zimbabwe basangiye indangagaciro, imyizerere kandi bashishikajwe no gufatanya kugera ku ntego bihaye igamije uburezi bufite ireme.
Twagirayezu yagize ati: “Uburezi ni uburenganzira bw’ibanze, ni inzira yo kwiga ubuzima bwacu bwose tugomba kubaho byuzuye no kwishimira; cyane cyane mu by’ukuri mu kinyejana cya 21, aho duhura n’impinduka z’ikoranabuhanga byihuse hamwe no kumva ko tumeze nk’ababa mu mudugudu (kubera ikoranabuhanga Isi yahindutse nk’umudugudu).
Yongeyeho ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndashaka gushimira abarimu b’Abanyazimbabwe bari hano ku bw’ubwitange bwo kuza kwifatanya n’abakozi bashinzwe kwigisha mu Rwanda; kandi twifurije bagenzi bacu bigisha bo muri Zimbabwe kugirana natwe ibihe byiza.
Kugeza ejobundi ku Cyumweru, abo barimu b’Abanyazimbabwe barahabwa ibisobanuro byose nkenerwa ku birebana n’umuco ndetse n’amateka yose y’ingenzi ku Rwanda, bazabone hoherezwa mu bigo aho bagomba gutangira kwigisha.
Biteganyijwe ko abo barimu boherezwa mu bigo by’amashuri yisumbuye cyane cyane aya nderabarezi (TTCs), ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), mur Kaminuza y’u Rwanda, Amashuri Makuru Nkomatangamyuga (IPRCs).
Itumizwa ry’abo barimu rishingiye ku masezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe ajyanye no guhanahana abakozi mu rwego rw’uburezi.
