RwandAir igiye gutangiza ingendo zihuza Kigali na London Heathrow

Sosiyete Nyarwanda Ikora Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko guhera ku ya 6 Ugushyingo 2022, izatangiza ingendo zerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya London Heathrow mu Bwongereza, mu kurushaho guhaza ibyifuzo by’abakiliya bakomeje kwiyongera.
Abagenzi berekeza i London byabasabaga kubanza kunyura i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko gutangiza ingendo zerekeza i London nta handi indege inyuze bizajyana no kuzikora nibura inshuro enye mu cyumweru, bitandukanye n’uko abajya muri UK baciye mu Bubiligi bahabwaga serivisi gatatu mu cyumweru.
Indege zerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Heathrow zizajya zihaguruka i Kigali buri ku wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa tanu na 35 z’ijoro (23:35) zigereyo saa kumi n’ebyiri na 20 z’igitondo gikurikira (06:20 AM).
Indege zigaruka zivuye i London zizajya zihaguruka buri saa mbili n’igice z’ijoro (20:30) ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru zigere i Kigali saa moya (07:00 AM) ku munsi ukurikira.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yagize ati: “Dushimishijwe cyane no kuba tugiye gutangiza ingendo zerekeza i London nta handi zinyuze, kuko ni umujyi ukunzwe cyane uyu munsi, bikaba biturutse ku kuba serivisi zacu nziza zimaze kwamamara bidasanzwe.”

Yakomeje agira ati: “U Bwongereza ni isoko ry’ingenzi cyane kuri twe, kandi tuzi ko abakiliya bacu bazaha agaciro gakomeye ingendo bakora amasaha make n’inyongera ku mihanda bamenyereye izajyana na serivisi nshya.”
Ingendo zihuza London na Kigali nta handi zihagaze zitezweho kongera umubare w’abantu baza gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga bitatse u Rwanda birimo inyamaswa nini eshanu basanga muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Kuba gahunda y’ingendo iteguwe mu buryo bworohera buri wese bizafasha nanone abantu bose bifuza kunyura i Kigali berekeza mu bindi bice by’Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati n’Aziya.
Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2017 ni bwo RwandAir yatangiye ingendo zihuza Kigali na London zinyuze i Buruseli nyuma yo gutangiza ingendo zituruka i London Gatwick ku ya 26 z’uko kwezi.
Mu mwaka wa 2020, hashize imyaka itatu RwandAir itanga serivisi zizira amakemwa, ni bwo yatangiye kwerekeza i Heathrow ku kibuga cyakira indege nyinshi cyane, bikaba byarafashije guhuza abantu benshi babaga bavuye imihanda itandukanye na London.
Kuri ubu RwandAir imaze kubaka izina rikomeye mu bijyanye na serivisi zizira amakemwa by’umwihariko ku isuku, gukoresha igihe neza, kwakira neza ababagana n’umutekano usesuye mu rugendo.
Mu minsi ishize iyi sosiyete yegukanye ibihembo bitatu, birimo icyo yegukanye inshuro ebyiri zikurikiranye cyo kugira abakozi b’abanyamwuga kurusha ibindi bigo by’indege muri Afurika.
Kugeza ubu RwanAir irakorera mu byerekezo 28 muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, i Burayi n’Aziya.