Kirehe: Ubuyobozi bw’Akarere mu bugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu kugenzura no gukurikirana imyigishirize n’imyigire ngo harebwe ireme ry’uburezi ni igikorwa gisanzwe gikorwa ku bigo by’amashuri, akenshi kigakorwa n’abayobozi b’ibigo kimwe n’abashinzwe uburezi, naho ku wa Mbere taliki ya 17 Ukwakira 2022 Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe na bwo bwazindukiye mu gikorwa cyo gusura ibigo by’amashuri.

Umuyobozi w’Akarere Kirehe Bruno Rangira, yasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Gatore (GS Gatore) mbere y’uko abanyeshuri batangira amasomo yabo yabashishikarije kwigana intego no guharanira gutsinda amasomo yabo, ni gahunda yo gusura ibigo by’amashuri mu rwego rwo gukurikirana no gukora ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize.

Mbere y’uko abanyeshuri ba GS Gatore batangira amasomo yabibukije ko bagomba kwiga bafite intego, abashishikariza kwitabira kwiga imyuga.

Yagize ati: “Mugomba kumenya ko buri mwana wese akwiye kujya mu ishuri akiga akageza aho yifuza, akita ku burezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro”.

Hagamijwe gukurikirana ibikorwa byo guteza imbere uburezi yagiranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore n’Utugari n’abahagarariye ababyeyi kuri GS Gatore abibutsa gukurikirana neza uko umusanzu w’ababyeyi utangwa, ko ishuri rifite ubusitani butoshye n’ibindi.

Mu rwego kandi rwo kureba uko mu mashuri ireme ry’uburezi ritangwa umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore bafashe umwanya wo gusura ikigo cy’amashuri cya “Akagera International School” kiri muri uwo Murenge  bakurikirana uburyo hatangirwa ireme ry’uburezi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE