RDC: Abofisiye 2 ba FARDC bahagamwe n’ifatwa rya Bunagana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abasirikare Bakuru babiri mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bamaze iminsi itanu mu cyumweru gishize bitaba urukiko, aho baburana ku ruhare bagize mu ifatwa ry’Umujyi wa Bunagana kuri ubu uri mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi, ashimangira ko abo bofisiye bombi bafite ipeti rya Colonel, bakaba ari bo Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia ari bo bari bakuriye batayo ya 3 412 n’iya 3 307 zacungaga umutekano muri Teritwari ya Rutshuru ibarizwamo Umujyi wa Bunagana wigaruriwe n’inyeshyamba.

Hashize amezi ane uyu mujyi uri ku mupaka n’uduce two hafi yawo byigaruriwe n’umutwe wa M23 washwiragije ingabo za FARDC, ndetse kuri ubu hakaba hatakibarizwa urugomo rwakorwaga n’indi mitwe y’iterabwoba.

Ibyaha abo bakoloneli bakurikiranyweho birimo guhunga umwanzi bakamuha icyuho, gusiga imbunda n’amasasu mu maboko y’umwanzi no gusahura imitungo ya rubanda.

Ubushinjacyaha bw’urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru  buvuga ko abo bofisiye ari bo bayoboraga ibikorwa by’umutekano mu mujyi wa Bunagana n’inkengero zawo ubwo wafatwaga na M23 mu kwezi kwa Nyakanga gushize.

Minisiteri y’Umutekano ibashinja kuba baratanze icyanzu ku mwanzi bagatuma Umujyi wa Bunagana ufatwa mpiri na M23.

Mu iburanishwa ryabaye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, abunganira abo basirikare bombi basabye ko barekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze ku bw’impamvu z’uburwayi bukomeye kandi ngo bagaragaje ibyemezo bya muganga bishimangira ubwo burwayi.

Abo bofisiye bombi batawe muri yombi mu kwezi kwa Nyakanga, bakaba barafungiwe muri gereza ya Munzenze mbere yo gushyikirizwa ubutabera bwa Gisirikare kugira ngo barusheho gucungirwa umutekano.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Ukwakira ari bwo urubanza ruzasubukurwa, urubanza rukaba ruzibanda ku kuburanishwa mu mizi.

Minisiteri y’Umutekano itangaza ko Col. Désiré Lobo na Col. Jean-Marie Diadia wa Diadia bashobora guhabwa igihano kiremereye kurusha ibindi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Umuvugizi w’Umuyobozi w’Intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko Ingabo za FARDC ziteguye gutera M23 zikisubiza ibice izi nyeshyamba zafashe. 

M23 na yo yasohoye itangazo inenga ko Leta ‘idashaka inzira y’ibiganiro’ kandi ko ibona ingabo za Leta zirimo kwitegura kubatera mu gihe na bo biteguye kwirwanaho ‘basubiza ibyo bitero’.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE