Uwinjiye muri FPR Inkotanyi ntabwo aba ari umwanzi-Tito Rutaremara

Mu kiganiro cyihariye Tito Rutaremara yahaye Imvaho Nshya, yavuze ku ndahiro y’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’uburyo umunyamuryango ugaragaweho ingeso mbi arwazwa cyangwa akiyirukana.
Aha ni ho ahera avuga ko muri FPR nta mwanzi ubamo icyakoze ngo ubishatse arijyana, n’ukosheje agahanwa ndetse akagirwa inama cyangwa agahindurirwa inshingano.
Taliki 04 Ukwakira 2022, Rutaremara yanabikomojeho ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati: “Inkotanyi ni umuryango kuko wakira Abanyarwanda bose ariko ntibirukana, uwagezemo ni we wiyirukana. Abo banyamuryango twese tuba dusangiye gupfa no gukira, ari uwaje kera n’uwaje vuba”.
Aganira n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya, yasobanuye ko indahiro yo mu gihe cya RANU, hari aho bavugaga ngo ‘uzatatira igihango bashobora gutanga igihanga cye’ ariko ngo byaturukaga ku gutera ubwoba abantu binjiye.
Ati: “Icyo gihe abantu bari bari hirya no hino bashaka kwinjira, uwo winjije kugira ngo urebe ko atazajya kukuvuga nk’abaturutse muri Leta y’u Rwanda no mu zindi za Leta no muri Afurika kuko batagiraga amahoro noneho ni cyo cyatumaga bashyiramo icyo gihano gikomeye.
Ariko twe aho RPF dutangiriye, twubatse inzego zacu hasi, abantu muri selire bamenya kwirindira umutekano kandi n’abantu barigishwa bakumva ko uwinjiye muri RPF yumva ko agomba kumenya umutekano we n’uwa bagenzi be, byabaye ngombwa icyo gihano kivamo noneho dushyiramo ko azahanwa.
Nubwo turimo tuvuga ngo uzahanwa nk’umwanzi wese ariko iyo winjiye muri RPF ntabwo uba uri umwanzi w’umunyamuryango, urahanwa nk’umunyamuryango kandi iyo ubaye umunyamuryango muri RPF, uba ubaye umunyamuryango.
Umuryango uraguhana gusa ariko ntushobora kukwirukana, abantu n’iyo bagiye ni bo bijyana ubwabo naho umuryango uragoragoza ukagutwara aha, ugashakisha bitewe nuko ushoboye kugira ngo urebe, kuko buri muntu wese burya ni yo ari ikigoryi ariko agira aho ashobora gukora.
Mu muryango rero icyo dukoresha, nawo ureba icyo ushoboye ukakigukoresha ukagira akamaro, ntawe udashobora kugira akamaro, ni cyo gituma rero ubihanganira.
Nubwo waba uri umujura barakureba, bakakwiga, bakakwigiza aho amafaranga atari ariko ushoboye kwigisha, ukigisha waba ushoboye gukora ikindi ukagikora.
Ni muri ubwo buryo wenda bajya bareba runaka ategera amafaranga bakagukurikirana kugira ngo ako kageso kabi kawe utagakoresha, ariko barakugumana mu muryango kandi ukagira akamaro mu muryango kuko buri wese afite aho yagira akamaro, ni ugushakisha.
Nabonye ntawugira ibibi gusa, agira aho agira icyiza, ugakoresha icyo cyiza ukigizayo ibibi aba afite”.