Jeannette Kagame yasabye abakobwa kugambirira kugera kure

Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa abana b’abakobwa gukora iteka baharanira gutera intambwe ibageza kure, kuko nubwo batagera aho batekerezaga kugera bazaba batakiri ha handi babitekerezaga.
Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Ukwakira 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wahujwe no guhemba Inkubito z’Icyeza, ni ukuvuga abana b’abakobwa bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri mu byiciro bitandukanye.
Kwizihiza uwo munsi ku nshuro ya 10 ku rwego rw’Igihugu, byabereye mu Karere ka Musanze, abaka yashimiye urugwiroyakiranywe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bikamwibagiza imbeho yo mu birunga.
Yavuze ko kuba harabayeho umunsi wihariye ku mwana w’umukobwa atari ukwirengangiza umwana w’umuhungu, ahubwo ko ari umwanya wo gusuzuma intambwe tumaze gutera, no kugaruka ku mbogamizi zikigaragara zibangamira umukobwa, mu rugendo rumwe na musaza we.
Nyuma yo kumva bitekerezo by’abana b’abakobwa batandukanye, Jeannette Kagame yagaragaje ko icyo abana bamugaragarije ari ingufu n’imihigo bifitemo yo guharanira kuba Abanyarwandakazi bahamye kandi bashikamye.
Kuri bo kandi, babona ko ari ab’agaciro mu miryango ndetse ko n’ingorane bahura na zo zihabwa agaciro na buri wese, kuko baha agaciro gakomeye gufatanya n’ababyeyi, bakuru babo na basaza babo mu gutekereza ku iterambere ryabo.
Yagize ati: “Ni umwanya kandi ubibutsa ko badakwiye kureba hafi, ahubwo inzozi zabo zigomba kwaguka zikagera kure. Bana bacu, ibyo mutekereza kuri uyu munsi, ni byo ababyeyi, imiryango yanyu n’Igihugu cyacu tubifuzaho.”
Yakomeje agaragaza ko Inkubito z’Icyeza n’ishema ry’abakobwa (The Best Performing Girl) ari ikimenyetso cy’intsinzi n’ubushobozi baakobwa bose bifitemo cyo kuba ishema kuri bo ubwabo, abavandimwe, ababyeyi n’abarezi. Yongeyeho ko ari igihango cyo kudatezuka kugera kure, no gukomeza kuba intangarugero.
Ati: “Mu cyongereza bagira bati: ‘Shoot for the moon. Even if you miss it, you will land among the stars’. Ngenekereje mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo: ‘Uzatere intambwe yawe ugamije kugera kure! N’iyo hagira ikigukoma imbere ntuhagere, uzaba utakiri aho wahereye.’ Mujye mubitekereza iteka.”

Ibigikeneye kunozwa mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa
Yavuze ko mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, hari intambwe imaze guterwa, nubwo hakiri urugendo, kuko abana bose bahawe amahirwe angana yo kwiga, abakobwa bashishikarizwa kandi bitabira kwiga amashuri y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’amashuri y’ubumenyingiro, bashyirirwaho serivisi z’ubuzima mu mashuri ndetse abangavu bahabwa urukingo rubarinda kanseri y’inkondo y’umura.
N’ubwo hari intera yagezweho, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibikwiye kongerwamo ingufu nko kongera umubare w’abakobwa batsindira ku manota yo hejuru, guhangana n’ingaruka z’impinduka mu mikurire yabo, kubarinda ibiyobyabwenge n’ihohoterwa ribakorerwa bakabyara bakiri bato na bo bagikeneye kurerwa.
Ati: Dukore iki? Kuki ibi bibazo bidakemuka? Abashakashatsi bagaragaza ko, iyo ushaka kurera no kugira abantu bafite umutima-muntu (compassion), ubitangira iyo abana ari bato, bafite imyaka iri munsi y’itandatu! Aho wenda, ntihari aho twarangaye, bigatuma hari ababuze ubumuntu? Kuko guhohotera umuntu, by’umwihariko umwana, ntekereza ko haba habuze ubumuntu!”
Madamu Jeannette Kagame yasabye abagabo n’abahungu kugira uruhare mu kurwanya ibyo bibazo no guharanira ko bakomeza kugira imibereho itekanye, cyane ko igitsina gabo abana na cyo mu buzima bwa buri munsi ari cyo abonamo ishusho y’umugabo nyawe yifuza gushingana na we urugo.
Ati: “Iyo ari mwe mubabwiye amayeri n’imyitwarire mibi y’ababashuka, babyumva neza kurushaho. Cyane cyane ko muba mufite n’ingero zifatika. Kuganira na bo no kubatega amatwi, bibubakamo imbaraga zidasanzwe. Uruhare rwanyu rufatika, si ukubaha amafaranga, umurima n’ibindi.”
Yagarutse kandi ku ngamba zidasanzwe zafashwe mu mwaka wa 2020 ubwo hizihizwaga uyu munsi nanone, aho hafashwe gahunda yo gushaka ingamba zidasanzwe, zo guhangana n’iki kibazo cy’abangavu baterwa inda.
Yaboneyeho kwibutsa buri wese bireba ko urugendo rwo gushaka umuti urambye kandi ureba imfuruka zose z’ikibazo rugikomeje, ahumuriza abagize ibyago byo guhohoterwa abizeza kubaba hafi no kubarengera.

