Imiti y’abana OMS yahagaritse ntiyigeze igera mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu ntangiriro z’uku kwezi, riherutse gutangaza ko imiti y’amazi y’abana yitwa Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup and Magrip N Cold Syrup ihagaritswe ku isoko kubera ingaruka igira zirimo no kuba yateza urupfu.
OMS yatangaje ko izo ngaruka ziterwa n’uko muri iyo miti hashyizwemo ingano y’ibinyabutabire “diethylene glycol” na “ethylene glycol” bitemewe kuko bihinduka uburozi iyo bigeze mu mubiri w’umuntu.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) bwatangaje ko bwamaze gukora igenzura bugasanga imiti y’abana y’ubwoko bune OMS yasanze itujuje ubuziranenge yabonetse ku isoko ryo muri Gambia, itigeze igera ku isoko ry’u Rwanda.
Mu itangazo OMS yashyize ahagaragara yavuze ko ikinyabutabire “diethylene glycol” na “ethylene glycol” ari uburozi ku bantu igihe babinyoye kandi ngo byagaragaye neza ko bishobora no guteza urupfu.
Ayo moko yose uko ari ane, yakozwe n’uruganda rwo mu Buhinde rwitwa Maiden Pharmaceuticals Limited, akaba yaragaragaye gusa ku isoko rya Gambia.
Gusa ubuyobozi bwa OMS bwaburiye abantu bose ku Isi kwitondera imiti bagura mu buryo bwa magendu kuko iyo miti ishobora kuba na yo yarakwirakwijwe mu buryo butemewe mu bihugu bitandukanye.
Ubuyobozi bwa Rwanda FDA na bwo bwijeje abaturarwanda ko bwakoze iperereza ryimbitse ahacururizwa n’ahatangirwa imiti hose mu Gihugu, biza kugaragara ko muri iyo miti yose nta n’umwe wigeze ugera ku butaka bw’u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, riragira riti: “Rwanda FDA yagenzuye ibyinjizwa mu gihugu byose isanga imiti yagaragaje ikibazo itarigeze yinjira ku isoko ry’u Rwanda.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko n’indi miti ikorwa n’urwo ruganda ruvugwa ko rwakoze iyagaragaje ikibazo na yo itari ku rutonde rw’iyemerewe gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Dr. Emile Bienvenu, yakomeje agira ati: “Rwanda FDA izakomeza kugenzura ibyinjizwa mu gihugu no gukurikirana ibikwirakwizwa ku isoko ry’u Rwanda. Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru ku muti wose bakemanga ubuziranenge bwawo.”
Uretse urupfu, ibinyabitabire byasanzwe muri iyo miti OMS yahagaritse bishobora guteza izindi ngorane z’ubuzima zirimo kuribwa mu nda, kuruka, guhitwa, gutakaza ubushobozi bwo gusohora inkari mu ruhago, kuribwa n’umutwe, kwangirika gukomeye kw’impyiko ari na byo bishobora kugeza umuntu ku rupfu byihuse.
OMS ivuga ko ku bana bwo ari ibindi kuko iyo miti yongera ibyago by’imfu nyinshi cyangwa abana bagakurana ubumuga bukomeye.
OMS yasabye inzego z’ubuzima n’izishinzwe ubugenzuzi kuyimenyesha niba iyo miti igaragara mu bihugu byabo kugira ngo ifatanye na bo gukurikirana ibibazo ishobora kuba yarateje muri rubanda.