Ntarama: Ababyeyi basabwe kubaka umuryango udaheza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu itaha ku mugaragaro ikigo mboneza mikurire kidaheza ‘Ishema Inclusive ECD Center’, binyuze muri gahunda yiswe ‘Ntusigare CBID Program’ ababyeyi basabwe kubaka umuryango nyarwanda udaheza hagendewe ku bana bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose.

Ni igikorwa cyabere mu imurikabirwa by’umuryango utagengwa na leta Ceche Faundation, wafunguraga ibikorwa bya wo ku mugaragaro, umuhango wabereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama akagari ka Cyugaro ho mu mudugudu wa Kayenzi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam n’abandi batandukanye. Abafashe ijambo bose bakanguriraga ababyeyi kudaheza abana bafite ubumuga, nti babahishe mu ngo kubera ipfunwe ko ahubwo bakwegerezwa amarerero mboneza mikurire bakitabwaho.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera Imanishimwe Yvette, yavuze ko abana bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose badakwiye guhishwa mu ngo ko ahubwo bakwegerezwa amarerero y’abato ko nabo ari abana nkabandi.

Ati “Babyeyi murerera muri iri rerero mboneza mikurire ridaheza, mutubere intumwa ku bandi babyeyi, bajyane abana mu marerero nkaya kuko umwana agira uburenganzira bungana nkubwa mugenzi we.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ashima cyane abashyizeho iki gitekerezo, dore ko muri iri rerero harimo abana badafite ibibazo by’ubumuga bafasha ababivukanye kwiyumva nkabo bityo bigatuma bisanga muri sosiyete.

Umuyobozi wa CECHE Faundation Munyandamutsa Joseph, yashimye ababyeyi barerera muri iri rerero, ashimangira ko inshingano n’impamvu hashinzwe iryo rerero ari ukubaka umuryango nyarwanda udaheza.

Ati “Inshingano zacu zikomeye ni ukubaka umuryango nyarwanda udaheza buri wese yibinamo, akaba ari muri urwo rwego dufasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kumva ko babyaye nk’abandi kandi abo bana ni abana nk’abandi.”

Munyandamutsa yongeye ho nubwo hatashye ini bikorwa ariko hakenewe ubufasha, mu rwego rwo kwagura irerero ryabo rikajya ryakira abana benshi nta kurobanura.

Yagize ati “Nubwo twishimiye ibi bikorwa none, twasaba ko ubuyobozi bw’akarere bafatanije n’umurenge twabona ikibanza kinini twubakamo irerero rizajya ryakira abana benshi, ni mu rwego ruzorohereza ababyeyi bakajya biriza abana babo ku irerero bakajya mu byo bakora batuje bakaza kubafata ku mugoroba.”

Yakomeje avuga ko ari no mu rwego rwo gukomeza kwita ku bana bafite ubumuga, kuko birirwa bitabwaho banafashwa hubahirizwa uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga.

Umwe mu babyeyi umwana we urererwa muri iri rerero, Nyirabizeyimana Judith yavuze ko yahazanye umwana we afite amezi arindwi, ijosi rye ridakomeye ariko ubu amaze imyaka ibiri yitabwaho aka ameze neza ntakibazo.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adams yavuze ko buri mwana akwiye kwishyira akizana muri sosiyete, uko yaba ameze kwose akwiye kwitabwaho.

Ati “Buri mwana yaba udafite ubumuga nubufite bakwiye kwitabwaho kimwe, kuko umwana akwiye kwisanga muri sosiyete mu renganzira bwe busesuye, mbifurije gukomereza aho kandi tubijeje ubufasha ubwo ari bwo bwose muzadukeneraho.

kigo CECHE Faundation cyatangiye muri 2013, gufungura irerero mboneza mikurire ridaheza muri 2019, bamwe mu bana bariyemo bari mu mashuri abanza abandi bari mu y’ikiburamwaka, ubu rikaba rifite abana 30 barererwamo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE