Rubavu: Ibanga ry’abatuye Umudugudu wa Bubaji wigaranzuye imirire mibi n’igwingira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Bubaji, mu Kagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu baterwa ishema no kuba Umudugudu wabo ari icyitegererezo, utarangwamo imirire mibi n’igwingira.

Bavuga ko ibanga rituma besa uyu muhigo ari ugukurikiza inama bagirwa bakazishyira mu bikorwa, kandi buri muturage akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hatagira uva muri uyu mujyo wo guharanira imibereho myiza y’abana. Hashize imyaka irenga ibiri, nta mwana ugaragaweho imirire mibi.

Uwineza Angelique ni umwe mu bawutuyemo, ni umubyeyi w’abana batatu, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Imirire mibi no kugwingira nta biri mu rugo rwanjye, batwigishije uko tugomba guhorana imboga ku karima k’igikoni. Ibanga ryanjye ryo kutarwaza imirire mibi, ni uko mba mfite imboga, ngashaka n’indagara cyangwa ibindi bikomoka ku matungo, ngashaka ibirayi cyangwa ibijumba n’imbuto nkagaburira abana”.

Yakomeje avuga ko kuba afite kariya karima bituma atajya guhaha imboga bityo akizigamira ayo kugura amata cyangwa amagi yo kugaburira abana.

Nyirabikari Alphonsine ni umwe mu bigishijwe ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, ubu na we abyigisha bagenzi be, yagize ati: “Ibanga twakoresheje ni uko twafashe ababyeyi bari bafite  abana bari mu mirire mibi tukabigisha uko bategura indyo yuzuye binyuze mu Gikoni cy’Umudugudu, tukabakurikirana bakayivamo. Ndi umwe mu bigishijwe none ubu nanjye mbyigisha abandi”.

Bipfakubaho Jean de Dieu ni Umujyanama w’Ubuzima muri Bubaji, avuga ko bahora bakurikirana abana kugira ngo hatagira ugwa mu mirire mibi.

Ati: “Dupima abana rimwe mu kwezi dukoresheje umunzani, MUAC (gupima ikizigira cy’ukuboko) n’agasambi, iyo tubonye umwana atangiye kumanuka ngo ajye mu mirire mibi; niba ari urengeje amezi 6, umubyeyi we tumwigisha uko amuha imfashabere; igikoma, amata, iyo ari umwana uzi kurya umubyeyi tumwigisha gutegura indyo yuzuye harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara”.

Yakomeje avuga ko bagira na gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu rimwe mu cyumweru, iyo hari abana  babona batangiye kugira ikibazo, bahura kabiri mu cyumweru bakabatekera indyo yuzuye bakanigisha ababyeyi uko bazajya babitaho.

Abafite ubushobozi bunganira abatabufite

Uretse kuba hari abafatanyabikorwa bafite ikigo gihugura abaturage mu bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira muri uriya Mudugudu, hari n’abaturage ku giti cyabo bagenda bunganira bagenzi babo; abo ni nk’aborozi baha abana amata.

Mukunzi Jean Paul, Umuyobozi w’Umuryango Shalom Community Organization yagaragaje ko uruhare rwabo muri uru rugamba, ari ikigo bashyizeho abaturage bigiramo ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, bagira na gahunda yo kuboroza amatungo kugira ngo na bo boroze abandi,  bakanabigisha  guhinga imboga mu ngo zabo.

Yagize ati: “Imboga ni ikintu gikomeye cyane mu kurwanya imirire mibi, dushishikariza abantu kuzihinga mu turima tw’igikoni mu buryo burambye (bahinga imbogeri ziramba) bagatera n’ibiti by’imbuto”.

Ubworozi bw’amatungo magufi bugira akamaro gakomeye mu kurwanya imirire mibi mu muryango

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, yashimangiye ko  guhinga imboga ari kimwe mu byo bibanzeho, aho ingo ziri mu bukene zose zamaze kubakirwa utu turima. Muri rusange mu karere habarurwa utugera ku bihumbi 40, hanatewe ibiti by’imbuto bigera ku bihumbi 50 mu mwaka umwe.

Mu bindi bikorwa, harimo gukurikirana abana  bakabapima  buri kwezi bakamenya uri mu mirire mibi, buri mwaka  hanasohoka ibyegeranyo bigaragaza abagwingiye.

Ati: “Twashyizeho gahunda yo gukurikirana imikurire y’umwana dukurikije ifishi, ubungubu twari twabaruye abana bagera ku bihumbi 8 bagwingiye mu Karere ka Rubavu”.

Indi gahunda bafite ni iyo gushyira amarerero atatu muri buri Mudugudu.

Ku bijyanye n’uko Akarere gahagaze ubu mu kurwanya  imirire mibi n’igwingira, yavuze ko  mu myaka 5 ishize kavuye kuri 46% kagera kuri 40%.

Ati: “Twagabanyijeho 5% ariko ntabwo bidushimishije twe nk’ubuyobozi tubona twaragabanyijeho gakeya”.

Imbogamizi ngo zaturutse ku kuba igwingira ryari ritaramenyekana ku kigero cyo hejuru ku buryo no kurirwanya bitari bifite imbaraga.

Ati: “… n’ubu turacyabona imbogamizi z’uko tukibona abyeyi bafite abana bafite igwingira, hari abayobozi batazi gutandukanya igwingira n’imirire mibi, ni ubukangurambaga bukomeza ariko icyo twishimira ni uko ubu abantu bamaze kugera ku rwego rw’imyumvire itandukanye n’iyo mu bihe byashize ndetse hakaba hari n’ingamba zifatika zishobora kurirwanya mu buryo bwihuse”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko muri ibi bikorwa bitandukanye byakozwe bwabonye ubwunganizi bw’Umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana (SPRP) uterwa inkunga na Banki y’Isi.

Uyu mushinga w’imyaka itanu urimo kugana ku musozo ukorera mu Turere twa Bugesera, Kayonza, Gakenke, Ruhango, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Rusizi, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero n’aka Rubavu, wunganira Leta mu kurwanya igwingira binyuze mu bukangurambaga, gutanga inyunganiramirire, guha ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima n’ibindi.

Nyirabikari Alphonsine wigishijwe gutegura indyo yuzuye na we ubu abyigisha abandi
Umujyanama w’Ubuzima Bipfakubaho Jean de Dieu
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE