Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 35.3 Frw z’imisoro mu 2021/2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 35.3 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Byagarutsweho na Komiseri Mukuru wungirije Kaliningondo Jean Louis kuri uyu wa Kane taliki 06 Ukwakira 2022, mu gikorwa cyo gushimira abasora ku nshuro ya 20 mu Ntara y’Amajyaruguru.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza’.

Komiseri Mukuru wungirije mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Kaliningondo, asobanura ko imisoro ikigo kinjiza yagiye izamuka cyane uretse umwaka umwe kubera ikibazo cya COVID-19.

Umubare w’abasora wagiye wiyongera ku mpuzandengo ya 32.7% buri mwaka kuva mu 1999 na 2022.

Impamvu hashyizweho ukwezi ko gushimira abasora, RRA itangaza ko biri mu rwego rwo kumurikira abikorera n’abafatanyabikorwa, amafaranga yavuye mu misoro n’amahoro no gushimira abasora.

Yagize ati “Ikigo cyacu nticyabaho tudafite abasora”.

RRA yinjije miliyari 1910,2 mu mwaka 2021/2022 harengaho miliyari isaga.

Izamuka ry’umusoro ryarengejweho ku kigero cya 15.5% ugereranyije n’umwaka wa 2020/2021.

Nyuma ya Covid19 ubukungu bw’igihugu bwarazamutse ku kigero cya 8.9% bivuye ku 8.5%.

Akomeza agira ati “Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 35.3, mu gihe yari yihaye intego yo kwinjiza miliyari 29.3.

Umusoro winjijwe n’Intara y’Amajyaruguru  uri ku kigero cya 120.8%”.

Imisoro y’ubutaka ni yo yazamuye umusaruro w’umusoro.

Intara y’Amajyepfo yinjije miliyari 54.0, Uburasirazuba bwinjiza miliyari 44.8, Uburengerazuba bwinjije miliyari 44.1 mu bijyanye n’imisoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Umusoro wakomotse ku ntara, amajyaruguru yinjije miliyari 6.9 mu gihe yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 8.1%.

Urugendo rwa RRA mu myaka 25 ishize, ubuyobozi bwa RRA bwatangaje ko bwashoboye gushaka abakozi bashoboye no kubongerera ubumenyi.

Bubatse ubufatanye n’abafatanyabikorwa, Inzego z’ibanze ndetse n’abikorera.

Biyegereje kandi abasora no kubigisha ibiteganywa n’amategeko yo gusora.

RRA itangaza ko uruhare rw’umusoro rwatumye umusaruro mbumbe, wiyongera

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangiye gikusanya miliyoni 100, muri uyu mwaka wa 2022 cyinjije miliyari 2000.

Mukanyarwaya Donatha, Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko imisoro yinjijwe mu ntara y’Amajyaruguru yagizwemo uruhare n’abikorera bikagaragaza ko abikorera batacitse intege.

Yagize ati “Abikorera turashima imikorere n’imikoranire ya RRA ifatanyije n’abikorera.

Hari imbogamizi twagaragaje, dushima ko zimwe zakosotse, ubu tukaba twitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM V2”.

Komiseri Mukuru wungirije, Kaliningondo, agaragaza ko zimwe mu ngamba zafashwe, harimo gufatanya n’abafatanyabikorwa barimo Inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abikorera.

RRA igaragaza ko hari inzego zitubahiriza ingamba zo gusora nk’inganda. Harimo kandi ngo no kutubahiriza amategeko agenga imisoro.

Abanditse ku musoro nyongeragaciro bose basabwa gukoresha EBM V2.

Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bazakomeza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga imisoro n’amahoro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE