Nyabihu: Ubufatanye bw’abagabo n’abagore bwagabanyije imirire mibi mu bana

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyabihu buvuga ko abagabo bamaze guhindura imyumviremuri gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira, aho ubu basigaye bafatanya n’abagore mu guharanira imikurire myiza y’abana.
Uyu ni umusaruro mwiza wakomotse ku bukangurambaga bwakozwe bakagaragarizwa ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana kitareba abagore gusa, nk’uko ubu buyobozi bubivuga.
Simpenzwe Pascal Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushizwe imibereho myiza, yasobanuye icyakozwe mu guhindura imyumvire y’abagabo muri uru rugamba.
Ati: “Tumaze kubona ko abagabo batari muri uru rugamba neza, twabashyize hamwe muri gahunda yitwa Bandebereho, tubongerera ubumenyi kandi noneho bafashijwe na bagenzi babo bamaze kugira urwego bageraho, ibi bikazamura imyumvire, imyitwarire”.
Yakomeje avuga ko ibi byazanye impinduka kuko byagabanyije ikibazo cy’imirire mibi mu bana aka karere kari gafite.
Ati: “Urugero twabaha; mu mwaka ushize ntabwo twagiraga abana bari munsi ya 150 bari mu mirire mibi, ariko ubu turagenda tugabanya, tugabanya, uyu munsi dufite abana 92. Ni uruhare rw’umugore n’umugabo mu kurwanya imirire mibi, ndetse n’ igwingira twari turi kuri 59% ubu turi kuri 46,7%, ibyo byose ni ibigaragaza ko hari ukuntu imyumvire igenda izamuka ari na ko imibare y’abagwingira igenda imanuka”.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru na bo batanze ubuhamya kuri buriya bufatanye.
Habyarimana Jean Claude wo mu Mudugudu wa Cyinkenke, mu Kagari ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira, ati: “ Tugomba gufatanya n’abagore bacu tugahinga uturima tw’igikoni, tugatera imboga, kugira ngo tujye tubasha gutegurira abana bacu indyo yuzuye, hari umunsi duterana tukabatekera igikoma, tukabatekera indyo yuzuye, tuba dufite imboga, amagi, amata, imbuto…”
Yongeyeho ati: “ Icyo nabwira abandi bagabo batarinjira muri iyi gahunda; ni uko bataharira abagore igikoni, byose tugomba kubifatanya kuko bituma n’abana biyumvamo ababyeyi bombi, bakavuga bati igiye umwe adahari undi yadutekera, ku buryo umwana atakwicwa n’inzara”.
Ndinayo Shadrack wo mu Kagari ka Jaba, ubwo yari mu rugo mbonezamikurire mu gikorwa cyo guha abana igikoma, yagize ati: “Ndi umwe mu bagira uruhare mu kurerera mu marerero, icyatumye tuza muri iyi gahunda ni uko twabishishikarijwe n’Ubuyobozi bwiza, ko hagomba kubaho irerero kandi ari umugabo, ari umugore bose bakabigiramo uruhare”.
Yakomeje agaragaza ko uku guhuza imbaraga byatumye bahangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Ati: “Twari dufite ikibazo kijyanye n’igwingira n’imirire mibi muri uyu murenge wacu by’umwihariko muri uyu mudugudu wacu, bituma abagabo n’abagore twishyira hamwe kugira ngo icyo kibazo tugikemure buri wese abigizemo uruhare. Twese turafatanya tugashaka indyo yuzuye”.
Yakomeje agira ati: “Umubyeyi azana imboga, ufite ibirayi akabizana, ufite ibishyimbo akabizana, tukabitegurira hamwe, abana tukabafasha kubona indyo yuzuye kugira ngo dukemure ikibazo cy’imirire mibi kiboneka ahangaha, kandi aho tubitangiriye hari impinduka zirimo kugenda ziboneka kuko imibare ubuyobozi bwagendaga butwereka iragenda igabanuka”.
Mukamusoni Denyse wo mu Mudugudu wa Biriba, Akagari ka Jaba, urugo rwe rukoreramo Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, ariko akaba anahagarariye amarerero mu Kagari ka Jaba, yagize ati: “Iyo twateguye igikoni cy’umudugudu abagabo na bo baraza bagateka, tukabereka uko tubikora kugira ngo igihe abagore babo badahari abana be kujya bacikanwa”.
Yakomeje akangurira abagabo bakiri inyuma muri iyi gahunda guhindura imyumvire kuko iyo batayigizemo uruhare bigira ingaruka ku bana.
Ati: “Ni yo mpamvu dushaka ko umubare w’abagabo urushaho kwiyongera kugira ngo izi nshingano zose basizangire nk’umuryango”.
Yanagarutse ku mikorere y’urugo mbonezamikurire bafite rurererwamo abana 105, avuga ko kugira ngo rukore neza, ababyeyi begeranya ubushobozi, buri wese akazana igiceri cy’ijana bitewe na gahunda bateguye yo kwita ku bana ndetse n’ibikenewe mu kubatekera indyo yuzuye.
Ati: “Hari igihe Leta itugoboka buri mwana ikamugenera igice cya litiro y’amata ku munsi cyangwa ikaduha igikoma ariko natwe iyo cyashize twisahakamo ibisubizo”.
Iyi gahunda ababyeyi bakomeje kugenda bayitabira bitewe n’umusaruro ufatika babona imaze gutanga mu mikurire y’abana haba mu gihagararo no mu bwenge.





