Nyarugenge: Abaturage bishimiye gusurwa na RIB basaba kwegerezwa Sitasiyo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umwe mu basaza utuye mu Bwanacyambwe i Nyarugenge imwe igendwa n’abifite, yishimira ko atacyumva ijambo umutegetsi no kuba batakibona abayobozi ngo amaguru bayabangire ingata.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 04 Ukwakira 2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakomereje ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya, bishimiye gusurwa na RIB ndetse hari abavuga ko bari bazi ko ibereyeho gufunga no kugenza ibyaha gusa.

Nyuma yo kwisanzura abaturage bakavuga ibibazo byabo nubwo hafi ya byose nta cyarebaga ubugenzacyaha, icyo bahuriragaho bose ni uko bakwegerezwa Sitasiyo ya RIB kubera ubunini bw’Umurenge.

Ibibazo byakiriwe kuva saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri ariko nta cyigeze gikemurwa cyangwa ngo gitangweho umurongo na RIB.

Bigaragara ko ibibazo byose byabajijwe kandi bimwe bigakemukira aho, byarebaga inzego z’ubuyobozi. Abaturage bishimiye gusurwa na RIB kuko ngo hari ibibazo babakemuriwe.

Umutesi Christine utuye mu Kagari ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere, yagize ati: “Kuba RIB yamanutse ikatwegera ni byiza kuko ibibazo byacu byatugoraga, twajyaga kuri RIB twatereye imisozi kugira ngo badukemurire ibibazo biba byarananiranye mu Mudugudu cyangwa mu Kagari.

Byabaye byiza kuba RIB yaje ikatwegera ahubwo ni uko mbona hari ibibazo byacu bigiye kurara bidakemutse”.

Birikunzira Eric na we utuye mu Kagari ka Maraba mu Mudugudu wa Burema, yavuze ati: “Byadushimishije kuko hari abaturage babonye umwanya wo kujya kuri RIB kugira ngo babashe kuba batanga ibibazo byabo.

Hari ibibazo bigenda bipfundikiranwa nk’umuturage akagenda akarenganywa, akabura aho yakwerekeza ariko kuba RIB yaje ahangaha byadushimishije cyane, bagiye baza buri munsi byadufasha”.

Avuga ko hari abaturage bumva RIB bakumva ko ari yo ifunga igafungura bityo ngo bagatinya gutanga amakuru.

Ati: “Kuba RIB yadusuye ni byiza ahubwo tugize Imana tukagira Sitasiyo ya RIB mu Kagari ka Maraba byaba byiza kuko dufite imbogamizi”.

Imbogamizi bavuga ni uko iyahoze ari Komini Butamwa yari igizwe na segiteri nyinshi, hakiyongeraho kuba Umurenge wa Mageragere warashyizwe inyuma, hari benshi babangamiwe.

Yagize ati: “Nkatwe duturuka i Maraba tujya Mageragere hatubera kure, abaturuka za Nyarubande bajyayo na za Nyarurenzi hatubera kure, ku buryo umuntu ahangaha ashobora kurenganywa ntajye kuri RIB no mu buyobozi kuko biramuvuna bikaba ngombwa ko abyihorera, akarenganywa kandi akabyakira.

Ni yo mpamvu RIB igiye idusura nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi byadufasha cyangwa bakaba bashyira station ya RIB hano hafi aha, kugenza ibyaha byatworohera”.

Bashakamba Anastase umusaza utuye mu Mudugudu wa Akarambi mu Kagari ka Maraba yishimira ko RIB yabasuye, ariko akanenga ko imihango yatangiye bwije, akavuga ko ngo byari kuba byiza iyo batangira mu gitondo.

Ati: “Kuba RIB yahageze buriya twizeye ko bigiye gutungana kuko baduhaye imirongo yabo, uzajya arenganywa azajya ahamagara kuri RIB ku murongo utishyurwa icyaha gikumirwe kitaraba, twabyishimiye ni byiza cyane”.

Umuturage utashoboye gutangira ikibazo mu ruhame, hari ibiro bigendanwa RIB yakiriramo abaturage. Imvaho Nshya yamenye amakuru yuko ibibazo byakirirwa mu biro ari byo byinshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yahamirije itangazamakuru ko hakiriwe ibibazo byinshi by’abaturage ariko ko ibyakiriwe byose bitareba ubugenzacyaha.

Ati: “Ibyagaragaye byose ntabwo ari ibibazo bikeneye gusa guhabwa nk’ubugenzacyaha ahubwo harimo ibindi bibazo by’abaturage bafite bikeneye gukemurwa n’ubuyobozi”.

Avuga ko gahunda zo kwegera abaturage bifuza kuzikomeza na nyuma y’uku kwezi kugira ngo nibura umuturage ajye yumva ko ari kumwe n’ubuyobozi ku kigero kimushimishije kandi ngo ibibazo bye bigakemurirwa igihe.

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, yasabye abaturage kwirinda imanza kuko ari mbi kandi zikenesha.

Mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakomeza gahunda z’ibikorwa by’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage inshuro irenze imwe mu mwaka, bigaragara ko umurongo w’ibibazo bigezwa kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame igihe yasuye abaturage, wagabanuka.

Birumvikana ko n’Inzego z’ibanze zarushaho gukurikirana ibibazo by’abaturage no kubasobanurira ndetse bimwe mu bibazo bitareba ubugenzacyaha bigahabwa umurongo.

Birikunzira Eric utuye mu Kagari ka Maraba asaba ko bakwegerezwa station ya RIB cyangwa ikajya ibasura kenshi (Foto Kayitare J.Paul)
Bashakamba Anastase yashimye ko RIB yabasuye kandi yazongera ikabasura kandi ikabageraho mu gitondo (Foto Kayitare J.Paul)
Umutesi Christine utuye mu Kagari ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere yishimiye ko basuwe na RIB (Foto Kayitare J.Paul) (1)
Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwakemuye ibibazo by’abaturage binyuze mu Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE