Ubunyarwanda ni yo sano muzi – Minisitiri Gatabazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuhango wo gutangiza ‘Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda’ ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba wabereye mu Murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera, aho abawitabiriye bibukijwe ko ari ugukomeza intambwe bamaze gutera, nta gusubira inyuma.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, abasaba gusigasira ibyagezweho mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’isano muzi y’ubunyarwanda.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka, uku kwezi kose kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa, ibikorwa byose muzakora muzakomeze gusigasira ibyagezweho. Ubunyarwanda ni yo sano muzi, magara ntunsige. Twese turi umwe, ntimukemere igisenya ubumwe n’isano muzi y’ubunyarwanda”.

Yasabye abitabiriye kugira uruhare mu kurandura burundu icyacamo Abanyarwanda ibice, asaba buri wese kwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse asaba ababyeyi kubiba amahoro mu babakomokaho no gukomeza gushyira imbere ubunyarwanda bikaba ubuzima bwa buri munsi.

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubumbatira ubumwe no kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda’.

Minisitiri Gatabazi yongeyeho ati: “Ibintu bikomeye abakoloni bazanye harimo ko bigishije ko Abanyarwanda atari bamwe, batava hamwe kandi ko bataziye rimwe mu Rwanda; bigisha ko badafite imiterere, imitekerereze n’imico imwe. Ibyo bikaba byaranatijwe umurindi n’uko ubuyobozi bwagiye buhindagurika kuva mu gihe cy’abakoloni na nyuma y’aho, imbaraga zabwo zakomeje kubakirwa ku macakubiri yagize ingaruka ku mibereho n’imibanire by’Abanyarwanda”.

Yakomeje avuga ko muri izo ngaruka harimo gutakaza ubunyarwanda, ubuhunzi, guhezwa kwa bamwe ku byiza by’igihugu, kwironda mu buryo butandukanye, iringaniza mu mashuri n’uburere bubi, ubwicanyi n’intambara byaje gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kubohora igihugu, hubatswe ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje asobanura uburyo nyuma yo kubohora igihugu, himakajwe ubumwe bw’Abanyarwanda, banga kuba imbata y’amateka mabi.

Nkundiye Thacien na Niyonagira Laurence batanze ubuhamya ku kwiyunga n’ubumwe mu mibanire (Foto Intara y’Iburasirazuba)

Ati: “Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingabo za RPA zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi bimika umuco w’ibiganiro bashaka ikibubaka nk’abantu kikubaka n’igihugu muri rusange”.

Yavuze kuri bimwe mu byagezweho harimo gushyiraho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ibiganiro nyunguranabitekerezo byo mu Urugwiro byatanze icyerekezo mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gucyura impunzi, kuvanga ingabo, umutekano, imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, ubutabera n’ibindi.

Ikindi ni uko Abanyarwanda basubiye ku muco wabo bawuvomamo ibisubizo by’ibibazo birimo gahunda zitandukanye nka Gacaca, imihigo, ubudehe, girinka, itorero, kwigira, umuganda n’ibindi.

 Abanyarwanda ntibakwiye guheranwa n’amateka

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yibukije abaturage b’Intara y’Iburasirazuba by’Umwihariko abatuye Akarere ka Bugesera ko badakwiye guheranwa n’amateka. Yagarutse ku bintu bakwiye kuzirikana ari byo   kwanga agasuzukuro, kwanga umugayo n’ibibadindiza no kwiremamo icyizere.

Impuguke ku mateka yatanze ikiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa, Rutayisire Jackson yagarutse ku rugendo rw’ubudaheranwa, asobanura uko Abanyarwanda biyubatse nyuma y’uko Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Yasoje asaba abitabiriye gusigasira ibyagezweho no kugira icyerekezo gishya gifite umurongo.

Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard we yagize ati “Iyo bavuze Ubumwe n’Ubudaheranwa, nk’Abaturage ba Bugesera tubyumva vuba cyane ko ari Akarere kashegeshwe n’amateka igihe kirekire ariko hakaba hari intambwe igaragara imaze guterwa mu bumwe no kurenga ibikomere by’ayo mateka”.

Niyonagira Laurence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Rwimokoni II yatanze ubuhamya agaragaza uko Jenoside yamugizeho ingaruka anagaruka ku rugendo rwo kwiyubaka nyuma yo gutanga imbabazi ku bamwiciye abo mu muryango we.

Nkundiye Thacien wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 utuye mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Rwimikoni II mu buhamya bwe yagaragaje uruhare yagize muri Jenoside n’uburyo ubu abanye n’abandi mu mahoro nyuma yo kwemera icyaha akanasaba imbabazi agafungurwa.

Rutayisire Jackson yagarutse ku rugendo rw’ubudaheranwa (Foto Intara y’Iburasirazuba
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE