Gasabo: Bimwe mu bibazo byagejejwe kuri RIB harimo iby’uko bonesherezwa n’uwahoze ari Minisitiri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image


Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomereje ibikorwa byahariwe ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage mu Mujyi wa Kigali. Ku ikubitiro bwahereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage gufite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa Serivisi inoze ni uburenganzira – Turwanye Ruswa n’Akarengane”.

Abaturage bahabwa umwanya bakabaza ibibazo bafite ndetse abatabivugiye mu ruhame, bakajya mu biro byimukanwa Abagenzacyaha bakabafasha. Amakuru Imvaho Nshya yamenye nuko ibibazo byinshi byakirirwa mu biro.

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi muri RIB wari uhagarariye iki gikorwa, asobanura ko muri uku kwezi harebwa ibibazo abaturage bafite baheranye ariko cyane cyane ibireba RIB.

Akomeza avuga ko hitabwa no ku bibazo abaturage babwiye umuyobozi akanga kubafasha, ibyo bagejeje kuri RIB ariko RIB ntibahe serivisi nkuko yagombaga kuyibaha.

Yabwiye abaturage ko uba ari umwanya mwiza wo kubibwira RIB bagafatanya n’abayobozi kumva ibyo bibazo no kubisubiza cyangwa kubiyobora aho bigomba gukemurirwa.

Yagize ati “Ibireba RIB cyane cyane turabasaba ko mubitubwirira hano, mukatubwira ibibazo mwagejeje kuri RIB ariko ntimubone serivisi inoze noneho tugashaka uburyo dukemura icyo kibazo”.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko ari uburenganzira bw’umuntu guhabwa serivisi inoze.

Agaragaza ko inzego z’ubuyobozi zibereyeho kugira ngo umuturage agire imibereho myiza, gufasha umuturage ngo ave mu karengane afite ahubwo ngo ahabwe icyo agenerwa n’amategeko.

Serivisi zishyurwa zirazwi n’aho zishyurirwa harazwi si mu maboko y’umuntu ngo ayashyire mu mufuka.

Ati “Ibikorwa byinshi bisigaye byishyurirwa ku Irembo, ibyishyurwa ku Irembo birazwi. Ibitishyurwa uba ugomba kubihabwa uko biteganijwe.

Iyo umuturage atabihawe uko agomba kubihabwa ni byo bituma atekereza ko yarenganijwe kandi akabura uwo abwira bikaba bisaba yuko niba arenganijwe n’uyu muyobozi akwiye kujuririra ku wundi muyobozi kandi akabimubwira yeruye”.

Aha niho ahera avuga ko ari yo mpamvu begera abaturage kugira ngo barwanye ruswa n’akarengane.

Abaturage bagaragaje ibibazo bafite

Hari abaturage babwiye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko bonesherezwa na Karugarama Tharcisse wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, abayobozi mu nzego z’ibanze bakamutinyira ko ngo ari umuntu ukomeye.

Uwagaragaje iki kibazo yavuze ko abashumba ba Karugarama bemeye ko ari bo bonesha ndetse abunzi ngo banzura ko abonesherejwe bagomba kwishyurwa ariko ngo hashize igihe batarishyurwa kubera kuburana n’umuntu bita ko akomeye.

Umukecuru ufite abana batatu arera nyuma yo gutabwa na nyina ubabyara, yasabye ko yafashwa kurera abo bana cyane ko ngo amezi atatu yahawe na Isange ibavuza agiye kurangira.

Abacuruzi bo ku isoko rya Mulindi bagaragaje impungenge bafitiye abatekamutwe babiba bakoresheje ikoranabuhanga, babwirwa ko bigiye gukurikiranwa ariko basabwa kwirinda ababahamagara kuri telefoni bababwira ko bayobeje amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, Nkusi Fabien, yishimira ko abaturage bisanzuye bakabaza ibibazo kandi bigahabwa umurongo.

Nkusi avuga ko umubyeyi ufite abana batoraguwe ku muhanda, ko yafashijwe mu bitunga abana kuko ngo ahabwa ibibatunga babifashijwemo n’akarere akizeza ko ubwo bufasha butazahagarara.

Ibijyanye no kwivuza no kubabonera ibibatunga bizakomeza gukorwa mu gihe ngo hagishakishwa ababyeyi babo ndetse bagashakirwa ba Malayika Murinzi.

Ikibazo cy’abaturage bafite ibibazo by’ubushobozi bwo kubaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera avuga ko bazakomeza kubasobanurira ibisabwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa byo kubaka nkuko biteganywa n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Ku kibazo cy’abaturage bonesherezwa na Karugarama Tharcisse avuga ko ari bwo akicyumva kandi ko bagiye kugikurikirana kuko ngo ntibikwiye ko abaturage bonesherezwa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturage kunyurwa n’ibyemezo by’inkiko ndetse n’ibyafashweho umwanzuro n’Abunzi.

Mbabazi ushinzwe ubugenzuzi muri RIB, yabwiye abaturage ko imanza zikenesha bityo ko ngo bagombye kunyurwa n’ibyemezo by’inkiko.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye, nuko RIB akarere yakiriyemo ibibazo byinshi kuva aho itangiriye Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage, ari akarere ka Nyanza aho bakiriye ibibazo 140.

Ibibazo byakirirwa mu biro bigendanwa ngo ni byo byinshi, mu gihe ibibazo byiganje RIB yakira bishingiye ku mibanire (Social) ndetse n’ibibazo abayobozi batarangiza cyangwa ngo bakemure.

Ni icyumweru cya Gatanu aho ibikorwa by’ubukangurambaga byatangiye tariki 05 Nzeri 2022 bitangirizwa ku mugaragaro mu karere ka Karongi na Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
ka says:
Ukwakira 5, 2022 at 7:40 am

Mbega mwebwe, hona inka hakonesha umushumba ntaho bihuriye n’ubuminisitiri. Mujye muba abanyamwuga.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE