Karate: Niragire abaye umunyarwanda wa mbere uhawe Dan ya Gatandatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Bwa mbere mu mateka ya Karate mu Rwanda, Niragire Samuel uzwi ku izina rya  « Maitre » yahawe Dan ya Gatandatu (6th Dan) ya Wadokai Japan Karate Federation (JKF), mu buzima busanzwe Maitre Samuel ni Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’amahugurwa yari amaze iminsi itatu yatangiye ku wa Gatanu taliki 30 Nzeri  kugeza ku Cyumweru taliki 02 Ukwakira 2022.

Yabereye mu cyumba cya Maison des Jeunes cya Kimisagara ayoborwa n’impuguke muri Karate Raymond Gordon Young mu gice cy’abakina Wadoryu ufite Dan 7 muri Wadokai Japanese Karate Federation akaba aturuka mu gihugu cya Sweden.

Amahugurwa yahawe abakina Karate yateguwe na Raymond Young 7th Dan (Expert Wadokai Japan Karate Federation).

Amakipe akina Karate Wadoryu mu Rwanda ni yo yashoboye kwitabira amahugurwa.

Maitre Niragire asanzwe ari umutoza wa Club Mamaru Kicukiro Karate-Do ikunze gutwara ibikombe n’imidari mu marushanwa yo mu mukino wa Karate mu Rwanda.

Maitre Samuel Niragire yahawe Dan ya 6

Niragire ni diregiteri ushinzwe tekiniki mu rugaga Rwanda Wadokai Karate.

Niragire yabwiye Imvaho Nshya hari ibizamini n’ubushakashatsi yakoze mu minsi ishize ndetse yandika igitabo kuri Karate.

Ashimangira ko yakoze ikizamini cyanditse kuri Karate ndetse agashyira mu ngiro icyo kizamini (Pratique).

Kuri iki cyumweru taliki 02 Ukwakira 2022 nibwo yatsinze ikizamini-ngiro (Examen Pratique) cya nyuma ahabwa Dan ya Gatandatu (6th Dan) ya Wadokai Japan Karate Federation, aba umunyarwanda wa mbere ubonye iyo Dan nini ukiri muto ku myaka 45 y’amavuko.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 203, hibandwa ku kuzamura ubumenyi bw’abakarateka hagamijwe kubashyira ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba yarashojwe n’ibizami byo kureba urwego bari ho no kuzamura mu ntera abatsinze.

Aha Maitre Samuel Niragire 6th Dan arimo gufasha bagenzi be nabo biteguraga gukora ikizamini

Muri rusange ibyo bizami byitabiriwe n’abagera kuri 68.

Aho 18 muri bo bashakaga kuva mu mukandara w’ikigina (Marron) bajya ku w’umukara (Dan ya mbere) hakaba haratsinze 12.

Abashakaga Dan ya 2 bari 16 hatsinda 7, abashakaga Dan ya 3 bari 16 hatsinda 9, abashakaga Dan ya 4 bari 10 hatsinda 7; Abashakaga Dan ya 5 bari 6 hatsinda 4 mu gihe abashakaga Dan ya 6 bari 2 bose baratsinda.

Bivuze ko ari nabo ba mbere muri Wado-Ryu Rwanda bageze kuri urwo rwego mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE