Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage “PSD” mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe kwitabira Ejo Heza nk’imwe mu nzira yo kugira amasaziro meza.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abayoboke ba PSD bagize Inama y’Intara y’Iburengerazuba, aho biyemeje kwitabira Ejo Heza kuko ari imwe mu nzira izatuma basaza batavuye mu murongo w’imibereho myiza bikazabarinda kuba umutwaro kuri Leta cyangwa ku bana babo.
Ibiganiro byabereye mu Karere ka Karongi kuri iki Cyumweru, taliki 02 Ukwakira 2022, bigamije kongerera ubumenyi ku migambi shingiro n’amatwara y’Ishyaka PSD ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage, aho bakanguriwe kubyaza amahirwe igihugu gifite harimo na gahunda ya Ejo Heza izabafasha kwiteza imbere aho bizigamira bakaba bafite n’amahirwe yo kubona inguzanyo nta ngwate kandi mu masaziro yabo bakazakomeza kubaho neza aho bazajya bahabwa amafaranga abatunga.
Aba bayoboke ba PSD bakaba bariyemeje kujya muri Ejo Heza no kuyishishikariza abandi ari na ko barangwa n’imyitwarire myiza nk’uko ishyaka ribibasaba
Gahindo, Umuyoboke wa PSD mu Karere ka Ngororero yagize ati : “Kugira ibiganiro nk’ibi byatubereye umwanya mwiza aho twibukijwe kuba intangarugero mu mirimo dukora ya buri munsi kandi twubahiriza amategeko na gahunda za Leta.”
Yakomeje avuga ati: “Byagaragaye ko Leta yashyizeho amahirwe nka Ejo Heza izatuma tugira imibereho myiza, kugera ku masaziro yacu nkaba nafashe icyemezo cyo kuyitabira no kuyigeza ku banjye bose.”
Mukeshimana Salima na we yagize ati: “Ibi biganiro mbyungukiyemo byinshi kuko byongeye kunyereka icyerekezo cy’igihugu, dushingira ku mihigo y’Uturere harimo na Ejo Heza.”
Yakomeje agira ati : “Ibiganiro twahawe bishingiye ku nyungu z’umuturage ariko cyane cyane abakiri bato bagomba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye harimo no kwizigamira bategura amasaziro yabo.”
Umuyobozi wa PSD mu Ntara y’Iburengerazuba, Twagiramungu Jonas, avuga ko bazakomeza guharanira iterambere ry’umuturage cyane ko biri mu ntego z’Ishyaka ari nako bashishikariza abayoboke bose kudasigara inyuma mu iterambere rirambye harimo kwitabira Ejo Heza izabafasha mu iterambere no kuzasaza neza.

Ati : “Iri terambere tuvuga kugira ngo bazarigereho bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza, bakaba intangarugero kandi bagakora cyane.”
Muri iyi nama, abagize Inama y’Intara y’Iburengerazuba batoye abagomba kuzuza komite, bashaka uwo gusimbura Hon Muzana Alice wari Perezida w’iyo komite akaza gutorerwa kuba Umubitsi w’ishyaka ku rwego rw’igihugu wasimbuwe na Twagiramungu Johnas, hatrwa kandi Visi Perezida, Sendanyoye Marcel wasimbuye nyakwigendera Me Hakizimana John.

Ishyaka PSD rigira inzego z’imiyoborere kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku nzego zo hasi bagira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu ruhando rwa politike kuva ryashingwa mu 1991.

