Urubanza rwa Felicien Kabuga washyingiye Ngirumpatse no kwa Perezida Habyarimana

Kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Nzeri 2022, Félicien Kabuga yitabye Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi aho atangira kuburanishwa mu mizi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Iminsi iriruka cyane ikarusha umuyaga! Félicien Kabuga wabaye umunyemari ukomeye ndetse akaba yari isanga n’ingoyi na Perezida Juvenal Habyarimana, mu byo yateganyaga mbere y’imyaka ishize byahindutse indi nkuru itaryoshye yatumye amara icyo gihe cyose yububa kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yatagabwaga muri yombi.
Félicien Kabuga yamenyekanye nk’umucuruzi ukomeye ariko na none wakoranaga bya hafi n’abanyapolitiki bakuru mu Rwanda. Imwe mu mpamvu ikomeye igaragaza ubushuti n’umubano yari afitanye n’abo banyepolitiki ni uko banashyingiranye.
Bivugwa ko umwe mu bakobwa we yashatse umuhungu w’imfura wa Perezida Habyarimana, mu gihe undi mukobwa yashyingiwe Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi, uyu akaba yarakatiwe imyaka 30 n’Urukiko Mpuzamahaga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse kuba yarashyingiye bamwe mu banyepolitiki bakomeye, Binavugwa ko Kabuga yari umurwanashyaka ukomeye w’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi ari na ryo ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorwe Abatutsi.
Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, bivugwa ko Kabuga yari akuriye Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga ibikorwa bya gisirikare no gushyigikira urubyiruko, aho we n’abandi baterankunga batangagamo umusanzu wabo.
Kimwe mu bikorwa yamenyekanyeho cyane ni uko icyo kigega yari ayoboye ari cyo cyatumije imihoro n’imyambaro ya gisirikare byo guha abari abasirikare ndetse n’Interahamwe zari zimaze Igihe zitegurirwa gutsemba Abatutsi mu 1994.
Uko ubukungu bwe bwiyongeraga ni na ko uruhare ndetse n’umubano yagiranaga n’abanyepolitiki byagiye birushaho kwiyongera, ku buryo abigeze kuba abaturanyi b’umuryango we i Nyange muri Komini Mukarange y’i Byumba batazibagirwa uburyo Igihe cyose yabasuraga yakoreshaga ibirori.
Wakurikirana urubanza unyuze hano: https://www.irmct.org/rw/cases/mict-courtroom-broadcast
Dr Alphonse Muleefu, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, abona kuba urubanza rwe mu mizi rutangiye kuri uyu wa Kane nk’insinzi y’ubutabera bwagaragaje kutarambirwa gukurikirana abakekwaho Jenoside.
mu kiganiro na RBA, yagize ati: Ni urubanza rugaragaza kutarambirwa k’ubutabera kuko ugereranyije igihe yamaze yihishahisha, akaba yarafashwe ejobundi akaba agiye kuburanishwa ndumva ari igitego wavuga ko ari igitego ubutabera bugezeho.”
Dr Muleefu asanga byari bikwiye ko imanza za Jenoside za nyuma zari zikwiriye kuburanishirizwa mu Rwanda. Mu 1994 Jenoside ihagaritswe, Kabuga Felicien yahungiye mu Busuwisi, nyuma y’ukwezi iki gihugu kirahamwirukana.
Ku rundi ruhande Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga we asanga urukiko rukwiye gukora ibishoboka uru rubanza rukaburanwa mu buryo bwihuse.
Uru rubanza ruburanishirijwe i La Haye mu Buholandi mu gihe byari biteganyijwe ko rwari kubera i Arusha muri Tanzania, aho byari byitezwe ko hashoboraga korohereza abatangabuhamya kuko hegeranye n’aho icyaga cyakorewe.
Yakomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kubaka umubano n’abayobozi bakomeye mu bihugu birimo n’ibyo mu Karere ibintu byanamufashije kwihisha ubutabera bwamushakishije mu gihe cy’imyaka 25, kuko yavugwga mu bihugu birimo RDC, u Busuwisi na Kenya ariko akarushaho kubura mu buryo bw’amayobera.
Yari ari muri ba ruharwa bashyiriweho intego ya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku muntu wese washoboraga kugaragaza aho aherereye, ariko yihishe ubutabera imyaka 26 yose kugeza ku ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yafatirwaga mu Bufaransa.
Kuri ubu Kabuga Felicien afite imyaka 89, akaba afatwa nk’umuterankunga w’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ushinjwa ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abandi mu ruhame gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ikirego cyatanzwe na ICTR gikurikiranwa n’Uwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko (IRMCT) kigaragaramo ko Kabuga yagiye ayobora inama zitabiriwe n’abacuruzi banyuranye zigamije gukusanya inkunga yo kugura intwaro zirimo n’imihoro, yifashishijwe cyane n’Interahamwe mu kwica Abatutsi.
Félicien Kabuga kandi yari mu bayobozi ba RTLM, Radiyo yakwirakwije cyane ingengabitekerezo y’urwango yatije umurindi Jenoside, akaba yari afite ububasha n’ubushobozi kuri gahunda zose zayo. Ashinjwa no kuba yarahagarikiye ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe i Gisenyi mu Burengerazuba na Kimironko mu Mujyi wa Kigali.