Cricket: Tugiye dufite icyizere cyo kwitwara neza-Bimenyimana

Taliki 30-09-2022
Nigeria-Rwanda (Abuja)
Taliki 02-10-2022
Rwanda-Sierra Leone (Abuja)
Taliki 04-10-2022
Rwanda-Botswana (Abuja)
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket yageze i Abuja muri Nigeria aho yitabiriye imikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “Africa division 2 qualifier for U-19 World Cup 2024”.
Iyi mikino y’Afurika yo gushaka itike “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Division 2 Qualifer 2022” izatangira taliki 30 Nzeri isozwe ku wa 08 Ukwakira 2022 ikaba izitabirwa n’ibihugu 8 aho byashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda A ririmo Kenya, Malawi, Ghana na Mozambique naho itsinda B ririmo Nigeria, Botswana, Sierra Leone n’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda izatangira iyi mikino ikina na Nigeria taliki 30 Nzeri 2022, umukino uzatangira saa yine (10h00) i Abuja akaba ari saa (09h00) i Kigali. Umukino wa kabiri mu itsinda, ikipe y’u Rwanda izakina na Sierra Leone taliki 02 Ukwakira 2022 naho umukino wa nyuma mu itsinda iyi kipe y’u Rwanda ikine na Botswana taliki 04 Ukwakira 2022. Iyi mikino na yo izajya itangira saa yine (10h00) i Abuja akaba ari saa tatu (09h00) i Kigali.
Nyuma y’imikino yo mu matsinda biteganyijwe ko amakipe abiri ya mbere azakomeza muri ½ , imikino izaba taliki 07 Ukwakira 2022. Amakipe azitwara neza azakina umukino wa nyuma naho ayatsinzwe ahatanire umwanya wa 3.


Biteganyijwe ko amakipe 3 ya mbere azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike «Africa Division 1 Qualifier » akazasanga ikipe ya Nambia, Tanzania na Uganda akaba amakipe 6 aho azakina hagati yayo, ikipe ya mbere ikazabona itike y’igikombe cy’Isi. Aya makipe azakina muri 2023.
Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali yerekeza i Abuja mu ijoro ryo ku wa kabiri taliki 27 rishyira ku wa 28 Nzeri 2022.
Mbere yo kwerekeza muri Nigeria, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” bwahaye impanuro aba bakinnyi bunabasaba kwitwara neza.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-19, Bimenyimana Yvan yahawe ikimenyetso nk’uzaba ayoboye bagenzi be. Iki kimenyetso yagihawe na Ndikubwimana Didier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-19 iheruka.


Nyuma yo guhabwa iki kimenyetso, Bimenyimana Yvan yatangaje ko bitewe n’uko biteguye bagiye bafite icyizere cyo kuzitwara neza.
Ati : “ Tumeze neza nta wagize imvune, tugiye hariya guhangana nta kujenjeka tugomba kuzabona intsinzi.”
Kuba ikipe y’u Rwanda U-19 mu bakobwa yaregukanye igikombe cy’Afurika ikabona n’itike y’igikombe cy’Isi, Bimenyimana avuga ko byabateye imbaraga ko na bo batagomba gucika intege ko bagomba kujya mu kibuga bizeye ko gutsinda bishoboka.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda U-19, Martin Suji yatangaje ko aba ari abakinnyi bakiri bato ari ko ari bo bakinnyi b’ejo hazaza b’u Rwanda. Na we yashimangiye ko bagiye muri Nigeria kurushanwa kandi bizeye kuzitwara neza. Ati : “Ni ingenzi gutsinda ariko by’akarusho ni ingenzi gukina umukino mwiza gusa kugira ngo utsinde ugomba gukina umukino mwiza.”

Perezida wa RCA, Musaale Stephen yatangaje ko basabye aba bakinnyi kuzitwara neza yaba mu kibuga no hanze yacyo ndetse no gutahana igikombe. Ati : “Turizera ko bizashoboka kuko bariteguye”.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda
Aba bakinnyi ni Niyonshuti Elie, Uwiduhaye Eric, Niyomugabo Rodrigue, Ineza Eloi Loic, Mugisha Israel, Cyusa Yves, Bimenyimana Yvan (Kapiteni), Nshimiyimana Ibrahim, Namuhoranye Chris Yusuf, Zirahangaje François, Manishimwe Emmanuel, Nsengiyumva Emmanuel, Ntwari Steven, Mugisha Bertin , Mugisha Alan na Shema David.

Umutoza mukuru ni Martin Suji wungirijwe na Tuyizere Adelin. Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe “Team Manager” ni Rurangwa Landry naho umuganga ni Iyakaremye Theoneste.
Amafoto




