Intara y’Amajyepfo: Abaturage bose bazaba bagejejweho amashanyarazi mu 2024

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Nta mpungenge ko Intara y’Amajyepfo izaba yashoboye kugera ku ntego yo kuba amashanyarazi yageze ku 100% bitarenze 2024, kuko hari imiyoboro y’amashyanyazi migari ikomeje gukorwa ndetse hakaba hari n’ahatangwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya REG mu Ntara y’Amajyepfo, Mushinzimana Jean de Capistra, avuga ko hamaze gukorwa igenamigambi ryo kugeza ku baturarwanda bose amashanyarazi, bikaba bitanga icyizere ko gahunda ya Perezida Paul Kagame, ko bitarenze umwaka wa 2024 izagerwaho yo kuba abaturarwanda bafite amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) bubishingira ku kuba hari imishinga yo kwihutisha igikorwa cyo kugeza ku baturage amashanyarazi.

Mushinzimana yagize ati: “Mu mwaka 2024, abaturage bazaba bafite amashanyarazi. Icyihutiwe gukorwa ni igenamigambi, hakozwe (NEP: National Electricity Plan), uko ibikorwa bizakorwa byaranogejwe ndetse bikomeje kunozwa ku rwego rw’Uturere, kugira ngo koko ibyateganyijwe Uturere tube twabigizemo uruhare n’abaturage babigizemo uruhare. Hari ahagenerwaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kandi bigaragara ko n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari yashoboka”.

Yakomeje atangaza ko kuva 2012 ari bwo amashanyarazi yihuse cyane, yari kuri 11% ubu ageze kuri 73%.  

Yagaragaje impamvu yo kwihuta kw’ibyo bikorwa, avuga ko hahinduwe uburyo cyangwa se gahunda yo kwihutisha igikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Ati: “Hari porogaramu nshya ifite n’amafaranga, Rwanda Universel electicty access program mu Ntara y’Amajyepfo izaduha abafatabuguzi 104,866. Muri Kamonyi iyo gahunda izaduha abafatabuguzi 32,000 uwo mushinga uzatwara miliyari zigera kuri 19, muri Muhanga izaduha abafatabuguzi bageze ku 17,000 izaba ifite miliyari zigera kuri 11, Ruhango na Nyanza [….] bizaduha abafatabuguzi 16,358 bizatwara miliyari 16.   Huye na Gisagara izaduha abafatabuguzi 25,862 bizatwara miliyari 17, […] Nyamagabe na Nyaruguru ho hazava abafatabuguzi 13,417 umushinga ukazatwara  Miliyari ibihumbi 15,023”.

Nshinzimana yavuze ko uretse iyi porogaramu bafatanya n’Uturere mu igenamigambi, buri mwaka hashyirwamo amafaranga hakurikijwe ibyihutirwa mu Turere, hakurikijwe ibikenewe ku baturage.

Avuga kandi ko REG yashyizemo imbaraga mu gushyira imiyoboro migari yegereye abaturage, ku buryo ahantu henshi mu Majyepfo iyo miyoboro irahari igikenewe ubu ni ugushyiramo imiyoboro mito ngo amashanyarazi agezwe mu ngo z’abaturage.

Yakomeje atangaza ko bizagerwaho ku bufatanye na ba rwiyemezamirimo cyane cyane aho Leta na REG babashishikariza kongera imbaraga, bagashyiramo amafaranga kugira ngo abaturarwanda bagezweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba aho byagaragaye ko hatagera amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE