Abanyamadini n’amatorero basabwe kugira uruhare muri gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 icyorezo cya COVID-19, bagakangurira abayoboke babo gukingiza abana.
Biteganyijwe ko izatangirana n’ukwezi gutaha kw’Ukwakira, mu Gihugu hose hazakingirwa abana basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 300 kugeza muri Kamena 2023.
Abana bazahabwa doze ebyiri, iya kabiri bayifata nyuma y’ibyumweru bine kugeza ku munani bahawe iya mbere. Abana bazakingirirwa ku mashuri yabo, ariko ababyeyi babo bazabanza kuzuza no gusinya inyandiko zateguwe zijyanye n’inkingo.
Mu nama yabereye i Kigali ku wa 22 Nzeri 2022, yahuje Minisiteri y’Ubuzima n’abahagarariye amadini n’amatorero, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, yasobanuye ko mu gukingira hazakoreshwa inkingo zihariye z’abana (zo mu bwoko bwa Pfizer) zitandukanye n’iz’abantu bakuru.
Yavuze ko zakorewe ubushakashatsi n’ibihugu bimwe bimaze kuzikoresha, anaboneraho gusaba abantu kwirinda ibihuha bigenda bivugwa ku nkingo. Asanga ababyeyi badakwiye kuzigiraho impungenge, ahubwo bazitabira nk’uko bitabira izindi nkingo zisanzwe zitangwa, zihabwa abana bakivuka.
Ati: “Gukingira ni ukurinda kurwara ntabwo ari ukuvura, umwana uvutse mu Rwanda akingirwa akivuka kugeza agize imyaka ibiri, ahabwa inkingo zigera muri 14, izo zose tuzimuha atarwaye ahubwo ni ukugira ngo tumufashe kubona ubudahangarwa buzatuma ahangana na virusi ziri hanze aha ngaha”.
Dr Mpunga yakomeje avuga ko baganiriye n’abanyamadini n’amatorero kugira ngo bageze ubu butumwa ku bayoboke babo babereke ibyiza by’iyi gahunda, ndetse banamenye ko COVID-19 ishobora gutuma umwana aremba igihe atakingiwe.
Ati: “Twasabye abanyamadini n’amatorero kugira uruhare mu bukangurambaga kuko ijambo ryabo rigera kuri benshi kuko Abanyarwanda bagiye bafite aho bahurira n’ayo madini n’amatorero. Iyo dufatanyije na bo ubutumwa bugera kuri bose kandi vuba. Icyo tubatezeho ni ukudufasha kugeza ubutumwa ku bakirisitu babo kugira ngo bumve ko iyi gahunda turimo ari iyabo”.
Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda, yavuze ko nk’uko babikoze icyorezo cya COVID-19 kigitangira kugaragara n’ubu biteguye gutanga ubutumwa bujyanye no gusobanurira no gushishikariza abantu kwitabira iyi gahunda yo gukingiza abana kuko ari ukubategurira ejo hazaza heza.
Abitabiriye inama bavuze ko bakwiye no kuba icyitegererezo, gukingira bigatangirira mu miryango yabo.
MINISANTE ivuga ko umwana wakingiwe n’ubwo atari bose ashobora kugira ibimenyetso nyuma yo gukingirwa ariko ababyeyi bidakwiye kubahangayikisha kuko no ku zindi nkingo hari abashobora kugira umuriro mukeya, kubabara aho bakingiwe cyangwa gucika intege.



