“Uyu munsi, icyorezo [cya COVID-19], intambara z’urudaca, n’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi, birotsa igitutu uruhererekane rw’ibiribwa rwacu kandi bidindiza ibigerwaho mu iterambere. Ingaruka zabyo zirumvikana cyane muri Afurika.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje kuri ubwo butumwa mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’ibiribwa yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Kabiri taliki ya 20 Nzeri 2022.
Perezida Kagame yitabiriye iyo nama yabanjirije Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iterana ku nshuro ya 77 iza kwibanda ku “bisubizo byatanga impinduka mu rusobe rw’ibibazo byugarije Isi.”
Muri iyo nama yiga ku ruhererekane rw’ibiribwa ku Isi, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Senegal Macky Sall ari na we uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Minisitiri w’Intebe wa Esipanye Pedro Sánchez n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken.
Ni inama yayobowe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, n’Igihugu cya Esipanye.
Perezida Kagame yavuze ko mu muaka mike ishize, hari intambwe zatewe mu gukunoza uruhererekane rw’ibiribwa ku Isi.
Yavuze ko ku mugabane w’Afurika hari ikintu kimwe cyigaragaza, ari cyo kubaka ubushobozi bwihanganira izo mpinduka no gukora ibitanga umusaruro.
Ati: “Ibi byashimangiwe mu Nama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum/AGRF 2022) yabereye i Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse no mu yindi yayibanjirije mu mwaka ushize y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ruhererekane rw’ibiribwa.”
Perezida Kagame kandi yakomeje agaragaza ko gahunda yashyiriweho guteza imbere ubuhinzi muri Afurika ndetse n’imyanzuro yafatiwe i Malabo n’Abakuru b’Ibihugu byo ku mugabane, bizakomeza kuyobora iterambere ry’ubuhinzi mu ikoranabuhanga rigezweho kandi ritanga umusaruro uhagije.
Yanakomoje kandi ku nyungu z’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ribonwa nk’umusingi wo guhahirana no guhererekanya ubunararibonye mu buhinzi bwa kijyambere, butanga umusaruro ugirira akamaro abatuye umugabane wose.
Umukuru w’Igihugu yemeje ko kugira ngo ibyo byose bigerweho hakenewe ishoramari rihambayr kugira ngo ubuhinzi bukorwa n’umusaruro butanga byongererwe agaciro, by’umwihariko umusaruro na wo utunganyirizwe mu nganda.
Ati: ”Aya ni amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye n’Afurika. Nta mpamvu n’imwe Afurika yakabaye ihura n’ibibazo by’umutekano muke w’ibiribwa kandi ifite uburumbuke karemano.”
Yakomeje agaragaza ko Abanyafurika bakwiye kwiyemeza gutanga umusaruro ufatika kandi mu gihe cya vuba bagendeye kuri ayo mahirwe bafite nk’umugabane.
Ku munsi w’ejo, Perezida Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye i New York, barimo Charles Michel, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho rya telefoni (Global System for Mobile Communications/GSMA) kirimo gutegura Inama yiga ku Isi ya telefoni muri Afurika izabera i Kigali mu kwezi gutaha.

