Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) yahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizifashishwa mu ibarura ry’ abafite ubumuga irimo gutegura.
Ni ibikoresho birimo mudasobwa 32 byatanzwe ku nkunga y’Umushinga Gikuriro Kuri Bose w’Umuryango Catholic Relief Services (CRS), bikaba bizifashishwa cyane cyane mu turere kuko buri karere kazaba gafite ushinzwe gukusanya imibare y’abafite ubumuga.
Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, yavuze ko kuba bahawe ibi bikoresho ari intangiriro nziza y’ibarura rigiye gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati: “ Iyi ni intangiriro nziza, ndetse twamaze kubona n’akamashini kazifashishwa muri buri murenge mu kubarura abantu bafite ubumuga urugo ku rugo”.
Yavuze ko ubu buryo bwo kubarura bugiye gukoreshwa butandukanye n’ubwakoreshejwe muri 2014/2015 aho byakorwaga n’abaganga binyuze mu bigo nderabuzima hakaba haragiye haboneka imbogamizi z’uko hari abatarabashaga kuhagera.
Ati: “N’ubwo twari twashyizeho ingamba z’uko imiryango yabatwara cyangwa Inzego z’ibanze zikabafasha kuhagera, twasanze hari benshi bagiye basigara. Ubu turizera ko ubwo noneho ari urugo ku rugo nta n’umwe ufite ubumuga uzasigara; yaba ari uba mu nzu aryamye atagera hanze, twizera ko nta muntu n’umwe uzasigara atabaruwe ngo tumenye ngo akeneye iki ? Ubumuga afite bumutera izihe mbogamizi zidatuma abaho nk’abandi baturage? Ese twazikemura gute?”
Ndayisaba yavuze ko ikindi iri barura rizafasha ari uko abazagira ubumuga nyuma; ari abazavuka bafite ubumuga, abamugara kubera impanuka n’ibindi, bose bazaba bafite ubushobozi bwo kwibaruza binyuze mu nzego zizashyirwa ku Mirenge bitagombeye ko urwego rw’igihugu rujya gukora ibarura mu baturage bose.
Imibare izakusanywa izifashishwa mu igenamigambi kandi n’undi wahawe uburenganzira uyikeneye azabasha kuyibona mu ikoranabuhanga.
Ati: “Turizera ko tugiye kubona imibare noneho itazongera kugira umuntu uyishidikanyaho. Iyo ukoresha ikoranabuhanga bitandukanye no kugenda wandika n’intoki”.
Nk’uko Ndayisaba yabigarutseho, imibare y’abantu bafite ubumuga yari ihari kugeza ubu ni iyavuye mu ibarura ry’abaturage mu mwaka wa 2012.
Ati: “Igihe gishize ni kinini kandi uburyo bwakoreshwaga icyo gihe butandukanye nubwo Isi yose irimo ikoresha ubungubu; aho dukoresha ibibazo byemerejwe i Washington (Washington Group Questions). Ni byo tugiye gukoresha muri iki gihe tubarura abaturage bose bafite ubumuga, ibyo bikazakorwa twifashishije ikoranabuhanga”.
Yakomeje asobanura ko iri koranabuhanga bamaze kuryubaka ubu harimo gukorwa igerageza mu Mirenge 8 y’Akarere ka Gasabo rikaba rirangirana n’uku kwezi kwa Nzeri.
Alemayehu Gebremariam Umuyobozi w’Umushinga Gikuriro Kuri Bose uterwa inkunga na USAID, yavuze ko basanzwe bakorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo iyo kwita ku mirire myiza mu bana, ndetse bakaba bakorana na NCPD mu kwita ku bafite ubumuga mu Turere 10 uyu mushinga ukoreramo.
Yashimye ubu bufatanye kuko bufite akamaro gakomeye mu kurushaho kwegera abagenerwabikorwa.
Yavuze ko ku rwego rw’uyu mushinga hari amakuru bamaze gukusanya y’abantu bafite ubumuga urugo ku rundi muri turiya turere ukoreramo hifashishijwe ikoranabuhanga (DMIS) ari na ryo rigiye gukoreshwa na NCPD.
Yagaragaje ko ari uburyo bwiza bugiye gukoreshwa kuko uretse kubona imibare, babasha no gukusanya amakuru yimbitse ku mibereho ya buri muntu ufite ubumuga.
Karangwa François Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga, avuga ko iri barura rizafasha mu kugira amakuru nyayo ku byiciro byose by’abantu bafite ubumuga.
Ntiharatangazwa igihe ibarura ry’abantu bafite ubumuga rizatangirira kuko hakirimo gushakwa ingengo y’imari izifashishwa. Kugeza ubu iyakoreshejwe mu igerageza igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 400, asigaye akenewe agera kuri miliyari imwe.


