MINEDUC yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’abanyeshuri

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamriya Valentine yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’abanyeshuri kandi bakagira intego, ku buryo umusaruro uzagaragara nyuma y’umwaka w’amashuri, maze uburezi bugarurirwe icyizere.
Yabigarutseho ubwo yasozaga amahugurwa yaberaga mu ishuri Saint Aloys Rwamagana, ahuje Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, ubuyobozi bw’Intara n’Uturere, abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’izindi nzego, haganirwa ku myiteguro y’umwaka w’amashuri 2022/2023, imiyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri n’ibindi.
Dr. Uwamariya wafunguye ndetse agasoza ayo mahugurwa y’umunsi umwe ku Cyumweru taliki ya 18 Nzeri, yabwiye abayitabiriye ko ikigamijwe ari ukuganira ku myiteguro y’itangira ry’amashuri; kwishimira ibyagezweho mu burezi no gufata ingamba zo kunoza ibitagenda neza.
Yibukije abitabiriye amahugurwa ko Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri afite inshingano zo gushyiraho icyerekezo cy’ishuri, kuyobora imyigire n’imyigishirize, gucunga ikigo cy’ishuri; gukorana n’ababyeyi n’umuryango mugari ikigo cy’ishuri riherereyemo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana, yashimiye Leta yashyize imbere gahunda y’uburezi kuri bose ndetse n’izindi gahunda ziteza imbere uburezi na mwarimu by’umwihariko nk’uko abarezi mu cyumweru gishize hose muri iyi Ntara babigaragaje banashimira Umukuru w’Igihugu ko bongerewe umushahara.
Yashimiye abarezi ko biyemeje kurerera u Rwanda, gukunda akazi, umurava no gukora batiganda bibaranga.
Guverineri Gasana kandi yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri, icyerekezo cy’Igihugu cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi, abasaba kwita ku nshingano, kwigisha indangagaciro; gukurikiza amabwiriza ya REB no Gukorera ku mihigo hagamijwe gushakira umuti ibibazo bikigaragara.
Muri aya mahugurwa y’abayobozi b’amashuri Hon. Musoni Protais yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: Intekerezo-Shingiro n’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994.
Hon. Musoni Protais yasabye aba bayobozi gushyira imbere inyungu z’abo bayobora, kuzirikana aho igihugu cyavuye no guharanira kurinda abo bayobora kandi bakabayobora neza babarinda amakimbirane.
Niyigena Hilarie uyobora Ikigo cy’ishuri mu Karere ka Nyagatare yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ihora ishaka icyateza imbere umwarimu ikaba yarabongereye umushahara; yagaragaje ko aya mahugurwa azabafasha kurwanya guta ishuri ku bana, bakanafata ingamba zo kuyobora neza amashuri bashinzwe.
Aya muhugurwa yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, Hon Musoni Protais, Guverineriw’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, Abayobozi b’Uturere n’ababungirije bashinzwe imibereho myiza, abayobozi b’amashami y’Uburezi mu Turere ndetse n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri.
Mu Ntara hari abarezi bagera ku 23,488, bigisha abanyeshuri bagera ku 972,311 biga mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, ibigo by’amashuri 5915 n’amashuri y’imyuga 24.




