Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Umusenateri muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) James Mountain Inhofe (Jim Inhofe), wubatse ubushuti bushikamye kandi buramba n’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika mu bihe bitandukanye.
Jim Inhofe w’imyaka 87 ari hafi gutangira ikiruhuko cy’izabukuru, u Rwanda rukaba rwamukoreye ibirori byo gusangira mu kwishimira ibyo yagezeho akibasha gukora inshingano zitandukanye yakoze mu gihe cy’imyaka 50.
Muri Kongere ya USA, Jim Inhofe ahagarariye Oklahoma, ibirori byo kwishimira igihe yamaze umurimo byateguwe n’u Rwanda byabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya USA, u Rwanda rukaba rwishimira by’umwihariko uburyo ari mu bantu bashyize umucyo ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byashize.
Mu butumwa Perezida Kagame yamwoherereje, yatangiye amushimira umuhate yagaragaje mu kuvuganira u Rwanda, ari na byo byavutsemo igihango gikomeye byagize uruhare rutagereranywa mu butwererane bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yagize ati: “Twarakwitegerezaga ubwo washyiraga imbaraga mu kwiga no guharanira kumva u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika. Twarakurebaga kandi igihe wahuguraga bagenzi bawe ku kamaro k’Afurika, n’ibihugu nk’u Rwanda nk’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafite agaciro. Wagaragaje ko umubano utanga umusaruro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ufitiye akamaro abaturage b’impande zombi kandi ugira uruhare rukomeye mu kubaka umutekano n’ubukungu bihamye.”
Senateri Inhofe na we yashimye abayobozi n’abaturage b’u Rwanda muri rusange ku rugwiro bamwakiranye igihe cyose yagendereye iki gihugu. Yavuze ku nshuro ya mbere ye aza mu Rwanda n’uko Perezida Kagame yemeye guhura na we atazuyaje.
Ati: “Nyuma ya saa sita z’ijoro Perezida yemeye guhura natwe kandi kuva icyo gihe ahora atwakira, ndetse twagize amahirwe yo gukorana na we ibintu bitandukanye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent n’Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Mathilde Mukantabana ni bo bari baserukiye Abanyarwanda ku ruhembe rw’imbere muri ibyo birori.
Bamushyikirije igihangano nk’impano ifite ibisobanuro byimbitse ku muco n’amateka by’u Rwanda. Minisitiri Dr. Biruta, ni we wasobanuye ibisobanuro byimbitse biri mu ishusho yagenewe Senateri Inhofe.
Yagize ati: “Ingabo n’amacumu biri muri iki gishushanyo bishushanya kuba witeguye kurinda no kurwanira igihugu cyawe. Ukwezi n’imirasire bisobanura imbaraga n’ubuhanga. Kuba ibi byose bigaragara ari bibiri bibiri muri iyi shusho bivuze bisobanuye ubumwe.”
Bamwe mu bagize Kongere ya USA bagarutse ku ngendo bagiye bagirira muri Afurika bari kumwe na Senateri Inhofe, bagaragaje uburyo yakunze kugirana ibiganiro n’abayobozi b’Afurika ku birebana n’ubumuntu no kubaka ikiremwamuntu, byose abishingiye ku myemerere ye.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi bo hejuru muri Kongere ya USA, muri Guverinoma ya USA (Pentagon), n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe Ububanyi n’Amahanga.








