Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rumaze imyaka myinshi ruboshywe n’iminyururu y’imiyoborere mibi ntirwari guhita ruba Paradizo, ndetse byatumye amahanga akomeza kurwita igihugu cyatsinzwe (failed state), gifite umuryango wangiritse, wuzuyemo ivanguramoko, udafite icyizere, utagira kivurira, ukennye n’ibindi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Igihugu byagaragaraga nk’ikitakiriho, rwahereye ku bushake n’ubutwari bwa bamwe mu Banyarwanda banze guharira burundu gakondo yabo imungu y’amacakubiri.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gusangira ibya nimugoroba (dinner) byateguwe n’Umuryango “Reach for Change” wita ku burenganzira bw’abana, wabereye mu Nzu Mberabyombi y’Umujyi wa Stockholm muri Suwede.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi ry’amateka ateye agahinda, rugatangira urugendo rw’iterambere rirambye biturutse ku giciro gihenze cy’urugamba rwo kubohora Igihugu n’amahitamo abakibohoye bafashe yo guhindura ibintu.
Yagize ati: “Twanze guhomba burundu ubutaka bwatubyaye bukize, ngo bukomeze kumungwa n’urwango n’amacakubiri. Ariko nanone ibyavuzwe ku mbaraga twashyize mu kongera kwiyubaka, kuri ubu zatanze umusaruro, nta kindi zari zihatse uretse ineza. Ndagira ngo mbabwire ko igihe Isi yanze kukwereka ineza, wowe ugomba kwiremera iyawe.”
Mu mvugo itomoye, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa abitabiriye ibyo birori uburemere bw’umutwaro ababohoye u Rwanda bemeye kwikorera nyuma yo guhagarika Jenoside, aho icyizere cyo kubaho cyari cyagabanyutse kikagera ku myaka iri munsi ya 30.

Yagaragaje ko uretse abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside, abandi benshi basigaranye ibikomere byo ku mubiri n’ibyo ku mutima kuko abagore barenga 500,000 bandujwe virusi itera SIDA, abana basaga 30,000 baricwa mu gihe abandi barenga 100,000 bagizwe imfubyi na Jenoside.
Abanyarwanda benshi bari bagifite ibikomere by’ivangura n’itotezwa bakorewe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yabaga. Yatanze urugero rw’abarenga 1,500 byamenyekanye ko basoje kaminuza ariko bagahabwa akato bitewe n’imiyoborere mibi yari ishyize imbere ivanguramoko.
Yaboneyeho kugaragaza ko mu myaka ikabakaba 30 ishize, icyizere cyo kubaho cyiyongereyeho imyaka irenga 40 aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko kuri ubu kigeze ku myaka 68.7, n’iterambere rikaba riri ku muvuduko usigaye utangaza amahanga.
Uruhare rwa Imbuto Foundation mu kubaka u Rwanda rushya
Madamu JeannetteKagame yagarutse ku ruhare rw’Umuryango Imbuto Foundation yashinze akaba anawubereye Umuyobozi, mu kubaka urubyiruko no guharanira kurushaho kongerera abana b’u Rwanda icyizere cyo kubaho.
Yakomeje agira ati: “Ariko kugira ngo ubuzima burusheho kuramba no kuba bwiza, gutera inkunga bikwiye guhera mu rubyiruko nk’uko mubizi abo mu Muryango Reach for Change.”
Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’ibyo birori igaragaza uruhare rw’imibereho myiza y’urubyiruko mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo Umuryango Imbuto Foundation wiyemje gutanga umusanzu mu kubaka urubyiruko rw’u Rwanda aho Igihugu gituwe n’abari hejuru ya 40% bafite imyaka y’amavuko iri munsi ya 15.
Yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation washyize imbaraga mu gutanga ibisubizo ku bibazo byihariye, harimo kuba imaze gushyira abana bari munsi y’imyaka 5 basaga 100,000 mu Ngo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD Centres), guha buruse abanyeshuri b’abahanga barenga 10,000 baturuka mu miryango itishoboye, no guha ibihembo bitandukanye abangavu 5,113 batsinze neza ibizamini bya Leta.
Umuryango Imbuto Foundation kandi wafashije urubyiruko rurenga 300,000 kubona serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere harimo no gusuzumwa Virusi itera SIDA, ndetse ukaba umaze gushyira miliyoni amagana y’amafaranga y’u Rwanda mu maboko ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga itandukanye igaragaza impinduka muri sosiyete.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati: “Twizera ko urugamba rwa buri Munyarwanda wiyumvamo inshingano n’urwa buri kigo gishyigikira urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, rukwiye kuba rugwa mu ntege imbaraga z’ubuyobozi zo guhindura amateka yacu, kongera guhanga icyerekezo cyacu.”
Yakomeje ashimangira ko uru rugendo rwo guharanira impinduka mu iterambere runashyigikirwa n’ubushake bw’Abanyarwanda mu kubaka ubumwe bw’Umuryango Nyarwanda no guhanga udushya tugamije kwishakamo ibisubizo.
Yaboneyeho kugaragaza icyizere afitiye ahazaza hatanga amahirwe menshi anyuze mu bufatanye n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, aboneraho guha ikaze inshuti z’u Rwanda azizeza kwakiranwa yombi zigeze mu Gihugu.











