RTB yagaragaje amahirwe ari mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board, RTB), bwagaragaje amahirwe ari mu kwiga amasomo ya tekiniki.
Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru wa RTB, atangaza ko abanyeshuri barangije icyikiro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bashyiriweho porogaramu zihariye mu masuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary School).
Ashimangira ko abarangirije muri aya mashuri ba baba bafite ubumenyi bwimbitse mu ikoranabuhanga kandi bakenewe ku isoko ry’umurimo.
Akomeza agira ati: “Abanyeshuri bifuza gukomeza icyiciro cya Kaminuza nabo izi porogaramu zibafungurira amarembo, haba muri kaminuza zo mu Rwanda ndetse no mu mahanga”.
Urangije muri izo prorogaramu muri kaminuza ngo si umufundi ahubwo ngo basohoka ari ba Enjeniyeri.
Amwe mu mashami RTB ivuga ko abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bakomerezamo ni nk’ishami ry’Ikoranabuhanga rya mudasobwa n’Ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bigezweho.
Hari kandi ishami ry’Ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda, Ingufu z’Amashanyarazi, Tekiniki y’isakazamakuru n’itumanaho, Ubuhinzi bugezweho, Gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, Amahoteli n’ubukerarugendo, Ubuhanzi n’ubugeni n’andi mashami.
Umukunzi asobanura ko amasomo yigishwa mu mashuri ya Tekiniki yavuguruwe agahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati: “Umuntu wese urangije aya masomo ku rwego rwa 5 (L5) aba afite ubushobozi bwo gukomereza amasomo mu mashuri makuru na Kaminuza”.
Ibyiciro bigaragara mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET School) icya mbere ni icy’abigamo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye icyiciro rusange (Technical Secondary School) cyigwa imyaka itatu.
Ikindi kiciro kigwamo n’abarangije amashuri yisumbuye, ni ikiciro cy’amashuri makuru na Kaminuza.
Ubuyobozi bwa RTB buhamya ko buri mwaka wose urangije muri TVET uba ushobora kujya ku isoko ry’umurimo.
Hari ikindi kiciro kigwamo n’abatarashoboye kurangiza amashuri abanza, aho biga amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri y’imyuga (Vocational Training Center, VTC).
Umukunzi, Umuyobozi Mukuru wa RTB, aha ni ho ahera avuga ati: “Udafite icyo ushoboye gukora n’amaboko yawe, ni igihombo kuri wowe ndetse n’igihugu cyawe”.
Ahamya ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ko ari amashuri nk’ayandi kandi ko uyigamo asabwa kuba yatsinze ikizami cya Leta neza.
Kugeza ubu amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda yigwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 95 bigishwa n’abarimu bagera kuri 5200, bikaba biteganyijwe ko n’umwaka utaha w’amashuri hazongerwamo abagera kuri 800.
Mu kwezi kwa Mata 2022, Leta y’u Rwanda yatangaje ko igabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%.
Muri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma, biteganyijwe ko abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyingiro bazaba ari 60%.
Ni mu gihe hazaba hari amashuri yigisha amasomo y’ubumenyingiro 426. Bivuze ko buri Murenge mu Rwanda uzaba wubatswemo TVET.
Abanyeshuri 86% bazajya bahita bajya ku isoko ry’umurimo nyuma y’amezi 6 barangije kwiga. Amashuri ya TVET 100%, azaba akoresha ikoranabuhanga ry’ibanze.
Hakizimana Emmanuel says:
Nzeri 15, 2022 at 11:34 amRTB bafite gahunda nziza.ariko bakemure ibibazo by’abakozi bahagaritse mu buryo butemewe n’amategeko ejo badashyira leta mu manza.kandi ari ikosa ryakozwe n’umukozi umwe wanze kuzuza inshingano ze.