Gukemurira ibibazo by’abaturage aho batuye bibarinda gusiragira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage ubuyobozi bubasanze aho batuye, bushimwa n’abaturage kuko bubarinda guhora basiragira mu nzego z’ubuyobozi bashakisha ibisubizo ku bibazo bitandukanye baba bafite.

Iyi ngingo yagarutsweho n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, ubwo Ubuyobozi bwasangaga abaturage bukabakemurira ibibazo muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byimana ahahuriye abo muri uwo Murenge n’Uwa Mwendo, abaturage bavuga ko bibarinda gusiragira ndetse bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens.

Yagize ati: “Akarere karagira inama abaturage ko bareka Akarere kakabakemurira ibibazo bataragana inkiko […..] ngo basiragire, natwe twihutire kuba twabunga kuko  kujya mu nkiko birabatinza cyane. Burya mu nkiko hakora ibimenyetso”.

Umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana, Niyonsaba Francoise yavuze ko uburyo bwo kwegera abaturage hagakemurwa ibibazo bafite bibarinda gusiragira mu buyobozi.

Ati: “Ni byiza cyane. Nari mfite ikibazo cy’Abashinwa banyangirije imyaka, aho bacishije umuyoboro w’amazi barandura ikawa n’amateke, abandi barishyurwa njye ntibanyishyura, ariko ubuyobozi bw’Akarere bunyijeje ko nzishyurwa. Ni byiza cyane kuko ntiriwe nsiragizwa ngo nisigire abazukuru bonyine”.

Yongeyeho ko gukemurira ibibazo by’abaturage byajya bikorwa kenshi kuko bitanga umusaruro.

Nteziyaremye Faustin uhagarariye abakoreye kampani EGST yubakishaga ubwiherero bw’abanyeshuri ku bigo by’amashuri 16 mu Mirenge ya Byimana, Mbuye na Mwendo ntibishyure, yavuze ko igisubizo bahawe cyabanyuze kuko icyo kibazo kimaze imyaka igera muri 17 kitarakemuka, ariko noneho kikaba cyahawe umurongo.

Ati: “Ku bijyanye n’ubuyobozi igisubizo baduhaye cyatunyuze kuko batwakiriye neza kandi bakumva ikibazo cyacu bakaduha yewe n’igihe kizaba cyakemuriwe.  kuko ni iby’agaciro gakomeye kuri twebwe bitewe n’igihe tumaze. Ku bwacu byadushimishije”.

Ku bijyanye na bamwe mu baturage bakomeza guhatana bakishora mu manza yabahaye ubutumwa bw’uko bakwirinda gukomeza gusiragira mu nkiko, ahubwo bagahindura imyumvire, bakumvira inama bagirwa n’ubuyobozi kugira ngo ibibazo byabo bikemuke neza.

Ukwezi kw’Imiyoborere kwatangiye ku italiki ya 1 Nzeri kukazasozwa ku ya 30 Nzeri 2022.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE