Kigali: Afurika izakenera indege nshya 1,010 mu 2040- Boeing

Boeing, Ikigo cyamamaye mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gukora indege, cyatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2040 urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane w’Afurika ruzaba rukeneye indege nshya 1,010 zizayisaba nibura miliyari 176 z’amadolari y’Amerika.
Ubuyobozi bw’icyo kigo bwatangaje iyo mibare y’agateganyo mu Nama ya 6 yiga ku bwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika yateraniye i Kigali mu Rwanda hagati y’italiki ya 12 n’iya 13 Nzeri 2022.
Ku munsi wa kabiri w’iyo nama, ni bwo icyo kigo cyagaragaje imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi gikora hagamijwe kugaragaza imiterere y’isoko riri mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku Isi (Commercial Market Outlook (CMO).
Randy Heisey, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bya Boeing muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, yagize ati: “Ibigo bitanga serivisi zo gutwara abantu mu kirere muri Afurika bihagaze mu mwanya mwiza wo gushyigikira ubwiyongere bw’urujya n’uruza no gufasha isoko kwaguka binyuze mu mitangire inoze ya serivisi zihuza abagenzi n’ibyerekezo bitandukanye ku mugabane.
Yakomeje agira ati: “Turateganya ko indege zifite imyanya iringaniye mu ngano no mu myanya ifite nka Boeing 737 MAX, zizarushaho gukenerwa cyane ku mugabane w’Afurika.”
Ubwo bushakashatsi bwa Boeing bwagaragaje ko ubwikorezi bw’indege muri Afurika bukomeje kwaguka no mwihuta mu iterambere, aho ibyerekezo bishya ku mugabane bizamuka ku kigero cya 6.1%
Bugaragaza kandi ko iterambere ry’ingendo zikorwa n’ibigo by’indege rikomeje kwiyongera ku kigero nibura cya 5.2%, Afurika ikaba iza ku mwanya wa gatatu mu kongera umubare w’ingendo ku Isi.

Ibigo bitwara abantu n’ibintu mu kirere bizongera ingano y’ingendo bikora nibura ku kigero cya 3.5% buri mwaka mu guhaza urujya n’uruza ruziyongera nibura ku kigero cya 5.2% mu gihe ku isi yose ruzaba rwiyongereye ku kigero cya 3.8%.
Indege nto z’ubucuruzi zitezweho kuziharira 70% y’ingendo zikorwa ku mugabane, hakazaba hakenewe indege nshya 740 zihaza isoko rizaba rihari. Gusa ku rundi ruhande ibigo bikora ingendo z’indege bizaba bikeneye indege nini nshya zisaga 250, zirimo izigenewe gutwara abagenzi n’izitwara imizigo, kugira ngo bibashe gushyigikira bihagije ubwiyongere bw’ibyerekezo bishya.
Biteganyijwe kandi ko hazaba hakenewe abakozi bashya bagera ku 67,000, barimo abapilote 20,000, abakora indege 21,000 n’abatanga serivisi zitandukanye mu ndege nibura 26,000.
Biteganyijwe ko iryo soko rishya rizaba ryagutse rizongera amahirwe ya serivisi zirimo ubucuruzi bw’ibikoresho, gukora indege, kuzisukura no kuzivugurura, zifite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari y’Amerika.
Biteganyijwe kandi ko hejuru ya 80% by’indege zo ku mugabane zizaba zitanga serivisi zirambye cyane cyane nko mu gukoresha amavuta atangiza ibidukikije. Ingero z’izo ndege zizaba ziganje ku mugabane ni nka Dreamliner 737, 777X na 787, ari na zo zizasimbura indege za kera.
Boeing, ni ikigo gitunganya kikanakora indege cyashinzwe n’Umunyamerika William Edward Boeing mu mwaka wa 1916; nyuma y’imyaka 106 ishize kikaba gitanga serivisi z’indege z’ubucuruzi, izikoreshwa mu gucunga umutekano ndetse n’izindi serivisi zo mu kirere ku bakiliya bo mu bihugu bisaga 150 ku Isi.