Kayonza: Abarezi barashima, biyemeje kutazatenguha Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abarezi bo mu Karere ka Kayonza bashima Perezida Paul Kagame uburyo yita ku burezi n’abarezi, ndetse biyemeje ko batamutenguha, bazuzuza inshingano zabo.

Byagarutsweho ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Politiki na Porogaramu y’Uburezi n’abandi bayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, bitabiraga ihuriro ry’Abarezi bose b’Akarere ka Kayonza.

Abarezi bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaciro aha uburezi na bo ubwabo muri rusange. Bashimye kandi kuba yarabatekerejeho akabongerera umushahara, biyemeza kutazamutenguha ngo bateshuke ku nshingano zabo.

Insanganyamatsiko y’iri huriro igira iti:” Indemyabigwi dukomeje umurava dushyashyanira abo turera”.

Umuyobozi Mukuru muri MINEDUC ushizwe Politiki na porogaramu y’uburezi Rose Baguma yasabye abarezi kubahiriza inshingano zabo no kuba indorerwamo y’Abana bigisha, yabasabye kandi kugaragaza imyitwarire myiza aho batuye n’aho bakorera.

Meya Nyemazi yagaragaje ko agaciro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aha uburezi ari agaciro gakwiye kuko uburezi ari umusingi w’iterambere igihugu cyubakiraho.

Ati: “Iyo dufite uburezi bwiza nta kabuza n’izindi nzego z’ubuzima, imibereho myiza, n’ubukungu zimera neza”.

Yongeyeho ati: “Abarezi bashyashyanira abana bashyiramo imbaraga, batanga uburezi bufite ireme no gukemura ibibazo byabo, bagafatanya n’ababyeyi n’Inzego z’ibanze bituma abana batava mu ishuri”.

Muri iryo huriro, abarezi bahujwe no kungurana ibitekerezo no gufata ingamba mu kongera ireme ry’uburezi hakurwaho icyabangamira uburere n’uburezi muri rusange.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kayonza  Harelimana Jean Damascene, we agaragaza ishusho y’uburezi mu Karere,  yavuze ko bishimira kuba umubare w’amashuri wariyongereye bikaba byaratumye ubucucike mu mashuri bugabanyuka ndetse n’urugendo abana bakoraga bajya banava ku ishuri ruragabanyuka kuko hubatswe ibyumba bishya.

Muri iri huriro ry’Abarezi kandi baniyemeje kunganira abatishoboye bagera ku 3,000 babishyurira ubwisungane mu kwivuza (MUSA).

Abarezi biyemeje kudatenguha Perezida Paul Kagame ubitaho (Foto Akarere ka Kayonza)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE