Uko isanamitima ryatumye umukecuru ababarira uwamwiciye abavandimwe

Imyaka 28 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Kugeza na n’ubu haracyari ingaruka zishingiye ku basigiwe ibikomere n’ibi bihe byashegeshe igihugu mu minsi 100 gusa.
Ingaruka za Jenoside zirimo n’ibikomere byo ku mutima bisaba igihe ngo byomorwe kandi iyo bititaweho bigumaho.
Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ufatanyije n’imiryango ishingiye ku myemerere, bategura ibikorwa by’isanamitima bifasha abiciwe n’abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’amahugurwa y’Isanamitima yahawe abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abiciwe, ubu bose biyemeje gufatanya bakubaka igihugu.
Mugiraneza Athanasie, umukecuru w’imyaka 60 warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, abara inkuru y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse nuko yashoboye gukira ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigarutseho mu giterane cy’ubumwe n’ubwiyunge cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatenga n’imiryango ishingiye ku myemerere, kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022.
Mu kiganiro kigufite yahaye Imvaho Nshya, Mugiraneza yavuze ko igitero Kamanzi Jean Baptiste yarimo, cyatwaye abo bavukana n’abisengeneza be.
Uko bavukaga ari batanu bose barishwe uretse abana ba barumuna be. Ati: “Ibitero byabishe Kamanzi uyu yabaga abirimo ariko noneho ni na we wambwiye aho babajugunye, kugira ngo mbabone ni we wabimbwiye, ambwira nuko inka baziriye n’aho bagendaga bazibagira.
Ariko noneho abandi babikoranaga turi kumwe mu rukiko, bo bamubuzaga kuvuga, akavuga ati njye ndabivuga kugira ngo banyihere imbabazi ariko icyo gihe nta mbabazi nari nakabashije kugira”.
Mugiraneza avuga ko Kamanzi yashoboye kumurangira aho abe bari, abashyingura mu cyubahiro.
Ahamya ko yumvise aruhutse ku mutima akaba ariho yahereye atangira urugendo rwo kubabarira Kamanzi, na we atangira kugenda mu rugo rwa Mugiraneza, akamukamira inka.
Avuga ko amaze gutanga imbabazi, ubu abanye neza na Kamanzi. Ati: “Ubu aho duhuriye aransuhuza, yakora ubukwe akantumira kandi akomeje kungenderera. Ejobundi turi mu mahugurwa y’isanamitima ni bwo Kamanzi yabivuze neza ansaba imbabazi nuko baduhaye ibiganiro numva biranyuze mpera ko muha imbabazi”.

Ashimangira ko bamaze kumuha inka muri gahunda ya Girinka, Kamanzi ari we wamukamiraga inka akaba ariho yakuye imbaraga zo kumva ashaka kumuha imbabazi ariko bikamunanira.
Asobanura ko nyuma y’aho amuhereye imbabazi byatumye abohoka ku mutima ku buryo yashoboye kujya muri korali. Ati: “Iyo muririmba muri ku gitabo kimwe muba mwumva ari ibyishimo, njye umutima wanjye warakeye numva ntakiri njyenyine, numva ndi kumwe n’abandi”.
Kamanzi Jean Baptiste mu Gatenga wari mu gitero cyishe abavandimwe ba Mugiraneza, avuga ko yari mu bitero by’interahamwe byavaga muri Bigo bijya guhiga Abatutsi.
Ahamya ko yari mu gitero kishe Gakuba Athanase n’abandi batutsi barimo abava inda imwe na Mugiraneza.
Ati: “Nasabye imbabazi z’ibyo nakoze kugira ngo mbohoke, kubera ko uyu mukecuru na we yahoranaga ubwoba. Noneho isanamitima ejobundi twarimo ryatugiriye akamaro cyane kuko twajyaga ku meza tugasangira. Uyu mukecuru twakoranye mu ntoki kandi icyo mushimira nuko yampaye imbabazi”.
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, avuga ko muri uyu murenge wa Gatenga bahisemo kuba umwe.
Akaba ari yo mpamvu bahisemo gutegura igiterane cy’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abanyagatenga barusheho kumva ko bari hamwe.
Ati: “Mu rwego rwo gukomeza ubumwe n’ubwiyunge duhora mu nyigisho, aho duhura n’abaturage batandukanye kugira ngo abaturage bave mu mateka y’amoko, biyumvemo kuba umwe barusheho kubaka umurenge wacu”.
Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge giherutse cyagaragaje ko umurenge wa Gatenga uri kuri 93% nkuko bishimangirwa n’ubuyobozi bw’umurenge.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga bwifuza ko ubumwe n’ubwiyunge bwaba 100% kugira ngo abaturage barusheho kwiyumvanamo kandi bakubakira hamwe igihugu.