Dr. Biruta i Berlin mu nama yiga ku buringanire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, ari mu ruzinduko i Berlin mu Budage, aho yitabiriye Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku Gutunganya Politiki Mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’abagore.

Ni inama yateguwe n’Ibiro bishinzwe Politiki Mpuzamahanga Mu Budage, igamije gusuzuma ku busumbane hagati y’abagore n’abagabo ku Isi yose mu kinyejana cya 21.

Ubwo busumbane bugaragarira mu nzego zose, haba mu mashuri yo muri Afghnistan, mu masoko yo muri Mali cyangwa mu Budage, mu nama cyangwa ibiganirompaka n’ahandi hatandukanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko ibyo biganiro Minisitiri Biruta yitabiriye byibanze ku kurebera hamwe ikibazo cy’uburinganire mu ndorerwamo y’ibibazo n’amakimbirane arangwa mu bice bitandukanye by’Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE