Umuyobozi wa Polisi ya Benin mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Nzeri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin IGP Soumaïla Allabi YAYA n’itsinda ayoboye, batangiye uruzinduko ruzamara icyumweru mu Rwanda, rukaba rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zombi.

IGP Dan Munyuza yakiriye IGP Soumaïla Allabi YAYA mu biro bye, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano wa Polisi zombi no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’ibyaha bigenda bihindura isura birimo iterabwoba n’ibindi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rw’intumwa za Polisi ya Somalia ari intambwe ikomeye mu gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Benin. Ati: “Uruzinduko rwa DG Soumaila Allabi ni intambwe mu gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Benin. Ni ngombwa kuri twe gushyira hamwe imbaraga ndetse no gushyiraho ibikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko rufasha Polisi y’ibihugu byombi gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka ndetse n’iby’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano ku mugabane w’Afurika

Yakomeje agira ati: “[…] Tuzasangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu kubaka ubushobozi bwa Polisi z’ibihugu byombi.”

Umuyobozi wa Polisi ya Benin, DG Soumaila Allabi Yaya, na we yashimangiye ko uyu mubano mwiza usanzwe uhuza ibihugu byombi uyobowe n’Abakuru b’Ibihugu ugiye no guhuza Polisi z’ibihugu byombi.

Ati:  “Nzi neza ko mwabashije kugira ubunararibonye bwo kurwanya iterabwoba kandi turashaka gukuramo isomo rizadufasha kubaka Igihugu cyacu, cyugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye y’abantu batagendera ku mategeko kuva mu bihe byashize.”

Uruziinduko rw’Umuyobozi wa Polisi ya Benin ruje rukurikira urwa IGP Dan Munyuza wari mu Mujyi wa Cotonou mu mpera za Kamena 2022, aho yari yitabiriye inama y’iminsi itatu ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) yari ibaye ku nshuro ya 25 ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika.

Icyo gihe IGP Dan Munyuza yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Isabelle Kalihangabo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE