MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2022-2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje  ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023, uzatangira tariki ya 26 Nzeri 2022.  

Mu itangazo iyi Minisiteri  yatanze, yasobanuye ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye (S1, S4) kimwe no mu mashuri y’imyuga  (L3/TVET)  igihe cyo gutangira bo bazakimenyeshwa nyuma. 

Igihembwe cya mbere kizaba cyatangiye ku wa 26 Nzeri 2022  kizasozwa ku wa 23 Ukuboza 2022. Icya kabiri gitangire ku wa 8 Mutarama 2023 kigeze ku wa 31 Mata 2023. Icya gatatu ni ukuva ku wa 17 Mata 2023 kugeza ku wa 14 Nyakanga 2023.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizakorwa ku wa 17 Nyakanga kugeza ku wa 19 Nyakanga 2023. Ibyo mu mashuri yisumbuye Tronc-commun kimwe n’ibyo mu mashuri yigisha imyuga bizakorwa ku wa 25 Nyakanga kugeza ku wa 04 Kanama 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE