Miliyari 285.6 Frw zigiye gushorwa mu dushya duha amahirwe urubyiruko 10,000

Urubyiruko rusaga 10,000 ruturutse mu bice bitandukanye by’Afurika rwitezwe kungukira mu bufatanye bushya bw’Ishami rya Kaminuza ya Carnegie Mellon ry’Afurika (CMU-Africa) riherereye i Kigali, Umuryango MasterCard Foundation na Leta y’u Rwanda.
Ni ubufatanye bwitezweho gutwara miliyoni 275.7 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 285.6, azifashishwa mu kwagura amasomo y’ubwubatsi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’ayo kwihangira imirimo muri CMU-Africa, hagamijwe kongerera imbaraga ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ubushakashatsi bikorerwa ku mugabane w’Afurika.
Ubu bufatanye bugamije iterambere ridaheza no gufasha urwo rubyiruko kugira ubushobozi burufasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo, ruhanga udushya mu ikoranabuhanga tugamije gusubiza ibibazo bigaragara mu Karere no ku Isi.
By’umwihariko hazafashwa urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye; abana b’abakobwa, abafite ubumuga n’abakuwe mu byabo kubera ibibazo binyuranye birimo intambara.
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa na CMU-Africa ku nkunga ya Mastercard Foundation ingana na miliyoni 275. z’ amadolari y’Amerika (miliyari 285,6 z’amafaranga y’u Rwanda), hakaba harimo inkunga ihoraho ya miliyoni 175 z’amadolari y’Amerika (miliyari zisaga 181 z’amafaranga y’u Rwanda) zagenewe CMU-Africa nk’inkunga yihariye.
Harimo kandi miliyoni 100.7 z’amadolari (miliyari zisaga 104 z’amafaranga y’u Rwanda) zizafasha CMU-Africa gushinga ikigo kigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.
Binyuze muri ubwo bufatanye na MasterCard Foundation bumaze imyaka igera kuri 6, CMU-Africa irushaho guteza imbere imyigishirize ndetse no gutangiza gahunda yo gutanga impamabumenyi mu bijyanye no kubaka ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (artificial intelligence), kwiga no kwigisha hifashishijwe iyakure ndetse no kongera umubare w’abanyeshuri biyandikisha buri mwaka muri iyi kaminuza ku gipimo kiri hejuru ya 33%.
Ikindi ni ugushyigikira itangwa rya buruse ku banyeshuri nibura begera kuri 300, ndetse no gukomeza guha amahirwe biriya byiciro byavuzwe haruguru by’abatishoboye.


Ubufatanye kandi buzazamura imyigishirize mu bwenjenyeri ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, binyuze mu gushyigikira kaminuza 10 zo muri Afurika. Hazatangwa ubumenyi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya biganisha ku guhanga imirimo mishya.
Farnam Jahanian Perezida wa Carnegie Mellon University yavuze ko kugira ngo uhe amahirwe abanyeshuri b’Abanyafurika baturutse mu nzego zinyuranye, ni ngombwa kubaha amahirwe yo kwiga ikoranabuhanga rihanitse kuko ari ryo rufunguzo rw’iterambere ry’ ubukungu bw’ejo hazaza.
Yashimye ubufatanye iyi kaminuza ifitanye na Mastercard Foundation, kandi bishimiye kubukomeza.
Reeta Roy, Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, yashimye ubumenyi butangwa na kaminuza zo muri Afurika butuma haboneka inzobere zifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bigaragara kuri uyu mugabane.
Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’Uburezi yagize ati: “Turashimira byimazeyo Mastercard Foundation ku nkunga yabo ikomeye, ifasha u Rwanda mu cyerekezo cyarwo cy’ejo hazaza hashyirwaho Ikigo cy’icyitegererezo mu Karere (CMU-Africa).”
Yakomeje avuga ko iki kigo ndetse n’ibindi bikorwa bizagenda bikorwa bizatuma ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere kandi rikazanira inyungu abarikoresha.
Ubufatanye bumaze igihe hagati ya Kaminuza ya Carnegie Mellon University (CMU), Mastercard Foundation na Guverinoma y’u Rwanda, bwatumye abanyeshuri 561 baturuka mu bihugu 21 byo muri Afurika babasha kugira ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga, muri bo 125 bahawe buruse yo kwiga na Mastercard Foundation.
CMU-Africa yashinzwe mu 2011 binyuze mu bufatanye bwa Carnegie Mellon University ku Isi na Guverinoma y’u Rwanda.