RHA yemeye ko yagize intege nke mu gucunga umutungo wa Leta

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Imyubakire (RHA) bwemereye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ko bwagize intege nke mu gucunga umutungo wa Leta.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Nzeri 2022, ubwo ubuyobozi wa RHA bwisobanuraga kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ni muri gahunda yo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo byagaragaweho amakosa y’imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2020/2021.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, igaragaza ko hari amasoko 13 yatanzwe ku buryo budakurikije amategeko.

Inkunga ya miliyoni 177 yatanzwe n’Ikigega cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (FONERWA), RHA yakoresheje 4% byayo andi asubizwa umuterankunga.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, Nsanzineza Noel, asobanura ko kudatangira raporo ku gihe byatewe no kutagira abakozi.

Yongeraho ko ikibazo cyo kudatanga raporo cyakemutse kuko ngo raporo itangwa buri kweza.

Miliyoni 177 z’inkunga yatanzwe na FONERWA, ubuyobozi bwa RHA buvuga ko bwagize ikibazo cy’abakozi bashinzwe akanama k’amasoko.

Ni amafaranga yagombaga kubaka model village ya Nyagatare na Mahama mu karere ka Kirehe.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko hakoreshejwe miliyoni 8, asaga miliyoni 100 asubizwa kuri konti.

Akomeza avuga ko ibikorwa byagombaga gukoreshwa ayo mafaranga byakozwe nubwo ngo amafaranga yanyujijwe mu turere.

Nsanzineza yagize ati: “Ayo mafaranga yoherejwe mu turere twa Nyagatare na Kirehe kandi iyo mirimo yaratangiye ndetse igeze ku musozo. Turisegura kuko twaratinze”.

Umukozi ushinzwe amasoko muri RHA yasobanuye ko isoko ryo gukoresha inkunga yatanzwe na FONERWA ryatanzwe hakurikije amategeko.

PAC ntiyanyuzwe n’ibisubizo bya RHA kubera kudasobanura neza imikoresheze y’umutungo wa Leta (Foto Kayitare J.Paul)

Ubuyobozi bwa RHA busobanura ko amafaranga yoherejwe mu Turere twa Nyagatare na Kirehe bituma isoko rihabwa umutwe w’Inkeragutabara kandi rikorwa vuba.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko amasoko 13 afite agaciro ka miliyari zisaga 22, RHA yayatanze bitanyuze muri RPPA.

Mu kiganiro kigufi perezida wa PAC Muhakwa Valens yahaye Imvaho Nshya, avuga ko icyo PAC yabonye cy’umwihariko ari umukozi wa RHA ushinzwe amategeko wavuze ko atasomye raporo bityo ko ibyo abazwa nta bushobozi afite bwo kubisubiza.

Ati “Si kuri RHA gusa, n’umwaka ushize mu zindi nzego byagiye bigaragara ariko iki ni ikibazo tuzaganira n’inzego, aba bayobozi bakajya baha agaciro raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta”.

Akomeza agira ati “Ku kijyanye n’umukozi mwabonye ko twamusabye kujya gukora izindi nshingano kuko ntacyo yamaraga ahangaha dukomeza kuganira n’abayobozi bandi”.

Muhakwa, Perezida wa PAC, avuga ko n’ubuyobozi bwa RHA hari amakuru bwagiye butanga ukabona ko hari amakuru bukeneye kubanza kumenya.

Ati “Icyakora bagaragaje ko abenshi muri bo imirimo barimo, bayirimo ku buryo bw’agateganyo uretse ko iyo itari impamvu yatuma batamenya ibikorerwa mu kigo”.

Aha niho Perezida wa PAC Muhakwa, ahera avuga ko ibyo ari ibigaragaza intege nke mu gukurikirana no kuzuza inshingano z’ibigo bya Leta.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE