Sauti Sol yasabye Kenya kwigana Siporo Rusange basanze mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Itsinda ryamamaye kubera muzika iryoheye amatwi Sauti Sol, ryakanguriye abaturage ba Kenya kwigira ku Rwanda bakimakaza Siporo Rusange ikorwa kabiri mu kwezi hagamijwe gufasha Abanyakigali guhangana n’indwara zitandura n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.

Abasore bagize Sauti Sol babigaruseho nyuma y’aho ku Cyumweru taliki ya 4 Nzeri, bagize amahirwe yo kujyana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Siporo Rusange (Car Free Day) ibanziriza uku kwezi.

Aba basore b’intarumikwa batunguwe no kuba mu masaha yo kuva saa moya kugeza saa yine za mugitondo, imodoka ziba zakumiriwe mu mihanda imwe y’Umujyi wa Kigali, ubundi abakora siporo zitandukanye bakisanzura.

Siporo zikunze gukorwa cyane, zirimo kugenda n’amaguru, kwirukanka, kunonga igare, skating n’izindi. Iryo tsinda ryahise rijya ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwitabira siporo Rusange yakurikiye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 ryitabiriye ku wa 2 Nzeri 2022.

Ryasabye Kenya kwimakaza uyu muco kuko ufite inyungu nyinshi ku buzima no ku Gihugu. Ibibyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sauti Sol yagize iti: “Mukwiye gukunda u Rwanda! Twatumiwe mu bagomba kugendana ngo dukorane Siporo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ni “Car Free Day muri Kigali , iba kabirimu kwezi kuva saa 7:00 kugeza 10:00 AM. Imihanda iba ikumiriwemo imodoka, abaturage bashishikarizwa kuyikoresha bagenda n’amaguru, banyonga amagare ndetse bakaniruka mu rwego rwo kurushaho kubaka imibereho ifite ubuzima bwuzuye.

Igihari ni uko abaturage babyitabira! Mbega byiza? Ummm Kenya ikwiye kugerageza nibura inshuro imwe, cyangwa mwe mubyumva mute?”

Car Free Day ni gahunda yatangiye mu Mujyi wa Kigali guhera mu mwaka wa 2016, ikaba ari siporo yahindutse ibendera ry’Igihugu mu rugendo rwo kuba intangarugero mu guharanira imibereho izira indwara zitandura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Iyo gahunda yatangiriye i Kigali ikorwa rimwe mu kwezi ariko ikomeza kwguka bitewe n’inyungu Abanyarwanda bayibonamo; ku busabe bwa Perezida Kagame mu mwaka wa 2017 ni bwo yashyizwe mu minsi ibiri mu kwezi, abantu bayitabira barushaho kwiyongera kugeza n’ubu.

Aba banyamuziki banavuze kandi ko banejejwe no kuza mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina, bavuga ko u Rwanda baruhoza ku mutima nk’urugo rwa kabiri.

Bashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na RDB babatumiye muri uriya muhango wo kwita izina wabaye ku nshuro ya 18, bati: “Abanyarwanda turabakunda mwese.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE