Gicumbi: Amaterasi yatumye abahinzi bongera guhinga amasambu bari barataye

Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki baravuga imyato amaterasi yindinganire yabakemuriye ikibazo cyo kugunduka k’ubutaka no gutwarwa n’isuri, bongera gushishikarira guhinga imirima bari bararetse.
Bakurikije uburyo amaterasi yaciwe ku misozi n’umusaruro bakuramo, imisozi bahingaho bayise “Convention”; bahagereranya n’inyubako iri mu Mujyi wa Kigali ya “Convention Center”.
Nk’uko babigarutseho mbere y’uko babona amaterasi bashoraga byinshi mu buhinzi ariko igihe cyo gusarura umusaruro ukabura bigatuma bacika intege zo gukomeza guhinga, aho wasangaga hari ibisambu byinshi bidahinze.
Abahinzi bavuga ko ibyo bagezeho ubu babikesha umushinga wa “Green Gicumbi” wabaciriye amaterasi, unabigisha uburyo bwo guhinga umusaruro ukaboneka ari mwinshi; bagatera ibihingwa ku murongo, bagafumbiza imborera itunganyije neza ndetse bagatera n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru witwa Tumwekwase Marie Claudine yagize ati: “Aha mureba twahahingaga mu kajagari ntidusarure, bimwe bikaribwa n’imbeba tugasarura ubusa, byageze aho hano haba ibihuru, ariko ubu duhinga ingano zikera, tugahinga ibishyimbo bikera tugasagurira amasoko, yewe tukanambara neza; mbere twambaraga imyenda bita gapira, ariko ubu igitenge kiba gihari n’umugabo akambara neza bitewe n’umusaruro dusarura, abana bakarya neza, kugwingira ntibikibaho”.
Gumisiriza Nicolas Perezida wa Koperative y’Abatubuzi b’Imbuto ba Muyumbu, ihinga ikanatubura imbuto z’ingano, ibishyimbo n’ibirayi kuri ariya materasi, yagize ati: “Amaterasi atarakorwa hano hari imisosi ihanamye, ubutaka n’agafumbire bigatwarwa n’isuri. Buri wese yahingaga ibye uko abyumva, byari mu kajagari, bamwe bakaraza ibisambu imbeba zikonera abandi. Ubu twahuje ubutaka, duhingira hamwe, bikagabanya ibyonnyi, ifumbire ushyizemo igumamo, umusaruro wariyongereye”.
Abahinzi bafite imirima muri ariya materasi ni 555. Bifuza ko n’ahandi ataragera yahagezwa kuko bamaze kubona akamaro kayo.
Kagenza Jean Marie Vianney uyobora umushinga wa “Green Gicumbi” ukorere mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko umushinga watangijwe ari uburyo bw’igerageza ariko hari gahunda y’uko wakwirakwizwa n’ahandi mu tundi turere, kandi umusaruro uzatanga uzashingirwaho mu gushyira mu bikorwa indi mishinga irimo kwigwa n’Igihugu n’abafatanyabikorwa.
Uyu mushingwa watangiye mu ntangiriro za 2020 uzarangira muri 2025, ufasha abahinzi-borozi bo muri kariya karere guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bukomatanyije; kurwanya isuri hakorwa amaterasi, gutera amashyamba, gutera icyayi cy’imusozi n’ikawa, kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba, gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije (Biyogazi na rondereza), kubaka amazu atabasha gutwarwa n’inkangu n’imyuzure, n’ibindi.
Muri iki gihe u Rwanda rwakiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF2022) yiga ku kwihaza mu biribwa ku buryo buhoraho no guhangana n’ n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje kugira ingaruka z’igabanuka ry’ umusaruro hirya no hino ku isi, Kagenza avuga ko ubu hari byinshi ibindi bihugu byarwigiraho; nko kuba ari Igihugu gifite ubutaka buto bukoreshwa mu buryo bwiza mu kububyaza umusaruro ku rwego rwo hejuru.

