Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Liz Truss

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije mu byishimo na Liz Truss watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nk’Umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi.
Yagize ati: “Twiteguye kurushaho gushimangira ubufatanye bwa bugufi hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, kandi nkwifurije ishya n’ihirwe.”
Guhera kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Liz Truss atangiye manda ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, asimbuye Boris Johnson wahuye n’imbaraga nyinshi zimurwanya mu gihe yamaze, ubuyobozi bwe butavugwa ho rumwe.
Ibibazo byavutse by’umwihariko mu myaka itatu ishize aho ubuyobozi bwe bwokejwe igitutu nyuma y’uruhererekane rw’ibibazo byagiye bitumba biturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Abarwanyije ubuyobozi bwe bagiye bagaragaza ko ari na bwo bwasubije ubukungu bw’u Bwongereza inyuma.
Truss atangiye ubuyobozi mu gihe kigoranye aho ibintu byahindutse mu bukungu bw’Igihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Ku wa Mbere, amaze gutwngazwa nk’Umuyobozi w’Ishyaka riri ku bitegetsi, Truss yagize ati: “ Niyamamaje nk’Umukonserivateri (Conservative) nzayobora nka we. Nzatanga umusaruro kuri gahunda ikomeye mu kugabanyaimusoro no kuzamura ubukungu bwacu.”
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, yavuze ko na we yishimiye gukorana na Liz Trus muri Guverinoma nshya.