Perezida Kagame arafungura Inama yiga ku buhinzi muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu bemejwe ko bitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF2022) yatangiye ku wa Mbere taliki ya 5 ikazageza ku ya 9 Nzeri 2022. 

Ni inama iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Hinga, Ubyiteho, Ubone Inyungu- Hakenewe Ingamba zikaze mu kubaka Uruhererekane rw’Ibiribwa Rutajegajega.”

Ku munsi wa mbere, abitabiriye iyo nama baganiriye ku ngingo zinyuranye zikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Ibikorwa biteza imbere Uruhererekane rw’ibiribwa mu bihe by’amage.”

Iyi nama ni yo ya mbere yashyiriweho gutegura no kuyobora urugendo rwo kuvugurura ubuhunzi bukorwa muri Afurika ifite ubutaka bwera ndetse ikagira n’umubare munini w’abayituye bagifite imbaraga zo gukora. 

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 12 yatangiye kuba guhera mu mwaka wa 2010, kuva icyo gihe kugeza ubu hari impinduka zatangiye kugaragara mu buhinzi cyane cyane mu kwifashisha ikoranabuhanga no guhinga imbuto z’indibanure mu kongera umusaruro. 

Leta zo ku mugabane zihora zishishikarizwa gushyiraho Politiki na gahunda byorohereza abahinzi kunoza ibyo bakora, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, no kubyaza inyungu amahirwe yagutse y’ubuhinzi muri Afurika nk’umugabane ushobora kuba ikigega cy’Isi mu biribwa. 

Iyi nama yitezweho kugaragaza uburyo Afurika ishobora kwigobotora ibihe by’amage bigira ingaruka zikomeye ku ruhererekane rw’ibiribwa, no guharanira ko Leta z’Afurika zakwiyemeza kugira uruhare ku kubaka umutekano usesuye w’ibiribwa ku mugabane no ku Isi yose. 

AGRF y’uyu mwaka yitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma barimo Perezida wa Zimbabwe Emmerson Munangagwa na Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango baraye i Kigali. 

Biteganyijwe ko mu bafata ijambo uyu munsi kimwe na Perezida Kagame harimo n’abandi Bakuru b’Ibihugu cyangwa abigeze kuba bo, nka Hailemariam Dessalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Ukuriye Abafatanyabikorwa ba AGRF, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria n’abandi. 

Abanyarwanda bafata ijambo barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana n’Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) Dr. Agnes Kalibata.

AGRF 2022 ije mu gihe cy’ingenzi, Afurika igeze mu ikoni riyiganisha ku kuzahura ubukungu ndetse n’iterambere rishingiye ku kwiyemeza kwagaragajwe mu masezerano y’i Malabo, intego za Gahunda yagutse y’Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADAP) ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye z’Iterambere Rirambye (SDGs).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE