USA: Abanyarwanda beretswe uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), bongeye kwibutswa ko ari bamwe mu nkingi za mwamba zigize iterambere ry’u Rwanda. 

Byagarutsweho ubwo Abanyarwanda baba muri Leta ya New York, iya New Jersey na Connecticut bahuraga n’Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Mathilde Mukantabana, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Claver Gatete, mu mpera z’icyumweru gishize. 

Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Fort Lee muri Leta ya New Jersey, taliki 3 Nzeri 2022, cyitabirwa n’Abanyarwanda barenga ijana na mirongo itanu (150).

Amb. Claver Gatete ni we washimangiye ko Abanyarwanda baba mu mahanga ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’u Rwanda, abibutsa ko bakwiye kwifashisha ubuhanga bwabo mu gushakira ibyiza u Rwanda.

Yagize ati: “Dukwiye kubyaza umusaruro impano zacu, ubumenyi n’ubunararibonye difite mu guharanira amajyambere no kuzamura Igihugu cyacu.”

Amb. Gatete yasobanuye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze kuri ubu, anagaragaza imishinga y’ingenzi u Rwanda rushyize imbere. 

Aha yashimangiye amahirwe y’ishoramari abari muri Diaspora bashobora kubyaza inyungu, abasaba gushishikarira kuyakoresha mu gihe agihari. 

Amb. Mukantabana na we yashimangiye uruhare rw’abari muri Diaspora mu kubaka u Rwanda bifuza, cyane ko baba bo bari hanze n’abo basize mu Gihugu bakora nk’ikipe imwe mu rugendo rugana ku cyerekezo cy’uko buri muturage yaryoherwa m’uburumbuke bw’Igihugu. 

Uyu muhuro wabaye umwanya wo gusabana hagati y’Abanyarwanda n’inshuti zabo, ari na ko bungurana ibitekerezo na ba Ambasaderi bombi ku byo bashobora gukora ngo barusheho guteza imbere urwababyaye. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE