Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ibanga ry’intsinzi mu kwikorera

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Madamu Jeannette Kagame yahaye ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko impanuro z’uburyo kugera ku ntsinzi mu rugendo batangiye bizabasaba ubwitange n’imbaraga zirenze izisanzwe, rimwe na rimwe bagakora amasaha y’ikirenga, biteguye no kwakira ibitekerezo bishya byakunganira ubucuruzi bwabo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 3 Nzeri 2022, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko giherekeza ba rwiyemezamibimo b’urubyiruko n’impunzi binyuze mu bujyanama no kubatera inkunga mu rwego rw’imari.

Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2012, kimaze gutanga ubujyanama mu bucuruzi butandukanye ndetse kinafasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’impunzi kugera ku mari yabafashije kwagura ubucuruzi bwabo, aho abasaga 3000 babaganye bamaze guhabwa miliyari zisaga 6.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nkunga yafashije ba rwiyemezamirimo kwagura ubucuruzi bwabo, guhanga imirimo no kunoza imibereho yabo.

Umugoroa wo ku wa Gatandatu waranzwe n’ibirori byateguwe n’ubuyobozi bwa Inkomoko, aho abavanze imiziki (DJ) bari abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa BK Group  Dr. Diane Karusisi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yanyuzwe n’ibyo birori byaryoheye buri wese witabiriye, harimo Abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, ba rwiyemezamirimo, abagize Inama y’Ubutegetsi ya Inkomoko, abakozi bayo n’abandi.     

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imikorere myiza ari rwo rufunguzo rwo kuba rwiyemezamirimo, yemeza ko bidafite aho bihuriye n’ubunini bw’igishoro.

Yagize ati: “Twese twumvise ubuhamya buvuga kuri ba rwiyemezamirimo b’ibihangange ku Isi, batangiriye ubucuruzi bwabo ku gishoro gito cyane, bafite ukwiyemeza n’ubushobozi bwo gusinzira amasaha make cyane mu ijoro. Mu by’ukuri simbashishikariza kuryama amasaha make, keretse igihe mwaba murebererwa n’ababyeyi. Gusa icyo ubwo bwitange bw’umuntu ku bucuruzi bwe butwereka, ni uko kugira ngo ugere ku ntsinzi ukwiye kugaragaza inyongeragaciro, nka rwiyemezamirimo ugomba kugaragaza uruhare rwawe.”

Aha yashimangiye ko kwihangira umurimo bidasaba kuba munini cyangwa ufite ibigusagutse, ahubwo bisaba kugira ibitekerezo byagutse. Ati:”Ibitekerezo byagutse nbibigusaba kuba buri gihe uri munini, nkaba nizera ko abafite ibigo bito n’ibiciriritse babyumva neza. Gutekereza bya gutse bijyana n’ubunini bw’ibitekerezo byawe, ubunini bw’umusaruro n’urwego ruhanitse wifuza kubigezaho.”

Yavuze ko akenshi bizasaba kugaragaza urugero rw’ubushake ukeneyeho gukora bisaba kongera amasaha y’umurimo kungengabihe wihaye buri munsi, ikindi gihe ukagaragaza uburyo witeguye kwagura imyumvire yawe, kwakira bri makuru yose ashobora kwagura ibitekerezo n’imikorere.

Yakomeje agira ati: “Iteka, ugomba kugaragaza umurava wihariye no kwigirira icyizere mu cyerekezo wihaye, birenze ibyo waba warigishijwe mu mashuri asanzwe, kugira ngo ugere ku ntsinzi wifuza. Nizera ko ba rwiyemezamirimo muri hano mwese mwongerera agaciro ibyo mukora, ndetse uko bigaragara n’Ikigo Inkomoko cyacu ni ko kibigenza.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye uruhare rwa Inkomoko mu iterambere rya ba rwiyemezamirimo muri iyi myaka 10 ishize, anabashimira ko batangiye kwagurira ibikorwa byabo mu bihugu birimo Kenya na Ethiopia.

Intego ya Inkomoko ni uko bitarenze mu mwaka wa 2030, izaba ikorera nibura mu bihugu umunani iha serivisi zayo ubucuruzi buto n’ubuciriritse busaga kimwe cya kabiri cya miliyoni, bikajyana no guhindura imibereho y’abaturage barenga miliyoni 7 ku mugabane w’Afurika.

Madamu Jeannette Kagame yanashiangiye ko Inkomoko yaje ishyigikira icyerekezo cy’Igihugu cyo gufasha ubucuruzi buto uhereye kuri butiki yo mu Mudugudu ukageza ku mumotari, kugira ngo bave mu bucuruzi butanditse berekeza mu bwanditse ari na byo bibafasha kurushaho kwiteza imbere banateza imbere Igihugu cyababyaye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE