Perezida Kagame yashimiwe gushakira u Rwanda inshuti zirimo izitabiriye Kwita Izina  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Nzeri, mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze habereye ibirori mpuzamahanga byaranzwe n’umuhango wo kwita abana b’ingagi 20 bavutse mu mezi 12 ashize, witabiriwe n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ni we wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri uyu muhango witabiriwe imbonankubone na Madamu Jeannette Kagame, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Mushikiwabo Louise n’Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwongereza.

Muri uyu muhango, Dr. Ngirente yasabye abitabiriye imbonankubone no mu buryo bw’ikoranabuhanga gushimira Perezida Kagame udahwema ubushuti mu mahanga ya kure no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, izo nshuti zikaba ziri mu zitabiriye zikanagira uruhare mu guha amazina abo bana b’ingagi bavutse mu miryango itandukanye.

 Yagize ati: “Aba bose mwabonye ni inshuti z’u Rwanda kandi dushime Umukuru w’Igihugu cyacu wakomeje kudushakira ubwo bushuti mu mahanga no muri aka Karere.”

Yakomeje ashimira abaturage b’Akarere ka Musanze, no mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange, bitabiriye uyu muhango ku bwinshi by’umwihariko anabashimira uruhare bagaragaza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati: “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturage baturiye Pariki zacu, kuko ari abafatanyabikorwa beza kandi b’ingenzi mu kubungabunga ibidukikije.  Ndagira ngo kandi n’abamaze kudufasha mu gikorwa cyo kwita izina, abana b’ingagi 20 mbashimire mu izina ryanyu, baturage ba Musanze, kuko baje kwifatanya n’aka Karere ndetse n’iyi Ntara.”

Yavuze ko uyu munsi wo kwita abana b’ingagi ari ingirakamaro cyane ku Gihugu kuko ari kimwe mu bikorwa bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, kurinda no guha agaciro ingagi zo mu misozi ziri mu nyamaswa ziri gucika ku Isi.

Yakomeje agira ati: “Ni umwanya mwiza kandi wo kongera gushimangira intego twihaye yo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima no kumenyekanisha umuco w’Abanyarwanda. Ntabwo Kwita Izina birangirira mu muco w’Abanyarwanda gusa, ahubwo nk’uko mwabyumvise abashyitsi bacu baboneraho no kwiga umuco w’Abanyarwanda ndetse mwumvise ko benshi bagerageje no kuvuga Ikinyarwanda mu masaha make bamaze bageze mu Gihugu cyacu.”

Dr. Ngirente yavuze ko kwita abana b’ingagi uyu munsi bihuriranye n’uko Guverinoma y’u Rwanda yishimira iterambere ry’ubukerarugendo, by’umwihariko ubukorerwa muri Pariki z’Igihugu butanga umusaruro ukurwamo 10% rigasaranganywa abazituriye.

Yasabye abaturiye Pariki kuzirikana ko ari umutungo wabo n’uw’Igihugu, bakarushaho kuwubungabunga, ashishikariza abashoramari gukomeza gushora imari yabo muri urwo rwego rutanga amahirwe yagutse ku baturarwanda n’Igihugu muri rusange.

Nyuma yo kwita abana 20 b’ingagi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yagaragaje ko ari iby’agaciro kongera guhurira muri iki gikorwa nyuma y’imyaka 2 bidashoboka guhura imbona nkubone bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Clare Akamanzi kandi yashimiye Madamu Jeannette Kagame uruhare akomeje kugira mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gushyigikira iyi gahunda yo Kwita Izina, dore ko yanitabiriye uyu muhango kuva ku nshuro ya mbere iki gikorwa gitangizwa mu 2005.

Amazina n’abayatanze

Ubwuzuzanye – ryatanzwe n’Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza, kuri video

Imararungu – ryatanzwe na Uzo Aduba, umukinnyi w’amafilime

Igicumbi – Dr Evan Antin umuganga w’inyamaswa n’umunyamakuru kuri televiziyo

Indangagaciro – Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service

Ubwitange – Dr Cindy Descalzi Pereira, rwiyemezamirimo

Ishami – Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC

Intare – Itzhak Fisher Umukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB  

Muganga Mwiza (mu kuzirikana Dr Paul Farmer) – Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n’umugore wa nyakwigendera Steve Jobs

Baho – Dr Frank I. Luntz Perezida wa Luntz Global

Nyirindekwe – Sterwart Maginnis wungirije Umukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije

Ruragendwa – Thomas Milz Umuyobozi muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa

Kwibohora – Salima Mukansanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru 

Turikumwe – Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru (OIF) –

Ihuriro – Youssou N’Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal

Imbaduko – Naomi Schiff icyamamare mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi, akaba afite inkomoko mu Rwanda

Indatezuka – Kaddu Sebunya umukruu w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Impanda – Gilberto Silva: Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal

Kwisanga – Sauti Sol itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya

Ikuzo – Juan Pablo Sorin uwahoze akinira Paris Saint-Germain

Kwanda – Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu y’imideri ya Moshions

Ubusugire – Sir Ian Clark Wood, Umukuru wa The Wood Foundation 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE