Jeannette Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya Kabiri, Madamu Jeannette Kagame ari mu bihumbi by’Abanyarwanda n’abashyitsi baturutse mu mahanga bahuriye i Kinigi mu Karere ka Musanze aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka.

Akanyamuneza kari kose ku baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bitabiriye uyu muhango ubwo bakiraga Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ibyamamare muri muzika no muri siporo zitandukanye, indashyikirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’abubatse izina mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubutabazi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Uyu muhango wabimburiwe n’Imurikabikorwa  ryibanda ku bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) birimo imitako, imyenda, ikawa ihingwa mu Rwanda n’ibindi, kikaba ari igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere kuva watangira mu 2005.

Bitagenyijwe ko iri murikabikorwa rizarangira tariki ya 11 Nzeri ryitabiriwe n’abagera kuri 27 bakora ibikorwa bitandukanye.

Ibirori by’uyu mwaka biribanda ku kugaragaza imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, harimo no kwagura ubuturo bw’ingagi zo mu misozi.

Ni umusi nanone utanga amahirwe yo kwerekana ingamba za Leta y’u Rwanda mu kurushaho kunoza imibereho y’abatuye ahazengurutse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bikajyana no kuzahura ubuzima bw’ibinyabuzima binyuze muri gahunda yo gusangira inyungu ziva mu bukerarugendo.

Gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo yatangiye mu mwaka wa 2005 igamije kuyobora ishoramari rikorwa ahakikije Pariki z’Igihugu mu Gihugu, mu guharanira ko 10% by’inyungu zinjizwa na Pariki zisubizwa mu bikorwa bifasha imiryango.

Kuva muri iyo myaka 17 ishize, amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7.9 amaze gusaranganywa mu mishinga isaga 880 y’abaturiye za Pariki . Iyo mishinga yatumye bagezwaho amazi meza, barorozwa babona amata, bubakirwa ibigo nderabuzima, ibyumba by’amashuri n’inzu zo guturamo.

Ni imishinga yageze ku baturage bazengurutse Pariki y’Igihugu y’Akagera, iya Nyungwe, iy’Ibirunga ndetse na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ikiri nshya.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE