Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yasuye u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Gen. Jeje Abubakhar Odongo, ari mu Rwanda aho yaje mu biganiro bya dipolomasi na Politiki bimuhuza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vinncent Biruta.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, yatangaje ko Gen. Jeje Abubakhar Odongo yazanye n’intumwa zamuherekeje muri uru ruzindukorw’iminsi ibiri, uyu munsi akaba yakiriwe mu biro na Minisitiri Dr. Biruta.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku ngingo zigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, aho byemeranyijwe kongera kuzahura Komisiyo Ihoraho bihugiyeho (JPC) yaherukaga guhura mu mwaka wa 2012.
Minisitiri Dr. Biruta yagize ati: “Umubano wacu ni mwiza cyane kandi twafashe umwanzuro ku nama y’ubutaha ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi, ikaba igomba guterana mbere y’umwaka wa 2023. Ni Komisiyo yaherukaga guterana mu 2012. Nanone twavuye imuzingo buri kantu kose karebana n’imbogamizi zikiri mu mubano ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.”
Inama y’ubutaba izaba ibaye iya 10 igiye guhuza ibihugu byombi, ikaba yitezweho kuzibanda ku ngingo z’ingenzi zibanda ku myanzuro yafatiwe mu nama iheruka kuba.
Hagati aho, Gen. Odongo yavuze ko iyo nama yari igamije kwihutisha uburyo bwo guharanira ko ibihugu byombi byahuza ijwi mu kugaragaza ibibazo by’umutekano byibasiye Akarere.
Gen. Odongo ati: “Ikindi twaganiriye ni ibirebana n’ibibazo byo mu Karere ndetse twemeje ko dukeneye kugira ijwi rimwe, mu bijyanye n’ibibazo bireba Akarere, by’umwihariko ikibazo cy’umutekano ni cyo kiza imbere. Dufatanyije, u Rwanda na Uganda bikwiye kwibanda kuri ibyo bikorwa bigirira umumaro abaturage bacu n’Akarere muri rusange. Ni ingenzi ko Akarere kose kumva ijwi ryacu rihuje.”
Ku birebana n’umubano w’u Rwanda na Uganda, ba Minisitiri bombi bavuze ko kuri ubu hafunguwe ipaji nshya ihabanye n’ibibazo byaranze ibihugu byombi mu myaka igera kuri itandatu ishize.
Odongo ati: “Turifuza guhindura umubano wacu ukavamo ijwi rirenguriza ku ngingo zifitanye isano na gahunda zacu z’umutekano n’iterambere. Turashaka kureba uwo mubano nk’amahirwe atangaje ku bihugu byombi ndetse no ku Karere.”
Muri Kamena uyu mwaka, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bahuriye i Nairobi aho bari bitabiriye Inama ya Gatatu yibanze ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Odongo yakomeje agira ati: “U Rwanda na Uganda bihangayikishijwe n’imbogamizi z’umutekano zituruka ku muturanyi wacu wo mu Burengerazuba (RDC). Tuzirikana imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byacu ubwo bahuriraga i Nairobi. Ubu turimo guhindura imyanzuro ya Politiki ikaba ibikorwa bifatika.
Minisitiri Dr. Biruta na Gen Odongo banaganiriye ku ngingo zirimo ubucuruzi, ishoramari n’imishinga y’ingenzi ifitiye akamaro ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

