Iburasirazuba: Abikorera bakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burakangurira abikorera kurushaho kubyaza umusaruro, bitewe n’amahirwe ahari bashishikarizwa kuhashora imari.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera PSF Bafakulera Robert, bayoboye inama ihuje ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera kuva ku rwego rw’Intara kugera ku Murenge, abayobozi b’Uturere n’inzego z’umutekano baganira ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’iyi Ntara.
Muri iyi nama, abikorera bagaragarijwe amahirwe mu ishoramari agaragara mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba haba mu buhinzi n’Ubworozi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, inganda, iterambere ry’imijyi n’ibindi, basabwa kuyabyaza umusaruro.
Mu buhinzi n’ubworozi ni ikigega cy’igihugu kuko hera imyaka itandukanye, ari ibishyimbo, amasaka, ibigori n’ibindi ariko cyane cyane urutoki.
Mu bukerarugendo ni Intara ifite ibyiza nyaburanga byinshi, ibiyaga ndetse by’umwihariko hakaba ari naho hari Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Muri iyo Ntara harimo inganda zitunganya umusaruro utandukanye nk’umuceri, ibiryo by’amatungo n’izindi.
Ni Intara ifite ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko mu Karere ka Kirehe ahahuza u Rwanda na Tanzania, ni n’Intara ibonekamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nko mu bice bya Rwinkwavu, Musha n’ahandi.
Guverineri yasabye abikorera gushora imari mu iterambere ry’imijyi na za Santere z’ubucuruzi; kumenyekanisha ibikorwa byabo, kubaka inzego za PSF, kubaka ubumenyi n’ubushobozi no gukora kinyamwuga mu kwihutisha iterambere ry’Uturere, Intara n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi wa PSF Bafakulera Robert, yashimiye ubufatanye bw’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri iyi Ntara n’abikorera; asaba abikorera kubyaza umusaruro amahirwe mu ishoramari ari muri iyi Ntara, no kurangwa n’imikoranire myiza y’inzego za PSF mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.





