U Rwanda rwahagarariwe mu Nama ya Loni ihuje abayobozi ba Polisi

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DCG Felix Namuhoranye, ari i New York aho yitabiriye inama ya 3 y’Umuryango w’Abibumbye ihuriza hamwe abayobozi ba Polisi (UNCOPS).
Inama y’abayobozi ba Polisi mu Muryango w’Abibumbye (UNCOPS 2022) yahurije hamwe Abaminisitiri, Abayobozi ba Polisi n’abahagarariye imiryango ishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye guhera taliki ya 31 Kanama kugeza ku kuri uyu wa Kane ku ya 1 Nzeri.
Intego nyamukuru y’iyi nama ni ugushyiraho ingamba z’uburyo bwo gushimangira amahoro mpuzamahanga, umutekano n’iterambere kuri bose; binyuze mu guhuza imbaraga zo gucunga umutekano imbere mu bihugu ndetse n’umutekano w’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye.
Ku wa Gatatu taliki ya 31 Kanama, DCG Namuhoranye yitabiriye itsinda ry’ibiganiro ku “Kongera ingufu za Polisi binyuze mu mahugurwa: Gahunda y’imikorerere ihuriweho yiswe One UN” bishingiye ku nama y’abayobozi ba Polisi mu Muryango w’Abibumbye.
Ni ibiganiro byateguwe n’u Rwanda, u Budage, Finlande, Kiribati na Fiji ku bufatanye n’ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ndetse na serivisi ishinzwe amahugurwa.
Nyuma DCG Namuhoranye yifatanyije n’abandi banyacyubahiro mu ifunguro rya saa sita ryayobowe n’Umuyobozi w’Intumwa z’Amerika muri UNCOPs, ryabayeho mu rwego rwo kongerera ubushobozi abapolisi mu kubungabunga amahoro.
