Rwamagana: Rondereza 300 zahawe abaturage zizafasha kubungabunga ibidukikije

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Imbabura za Rondereza 300 zahawe abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Munyiginya zizafasha mu kubungabunga ibidukikije, kuko zitwara ibicanwa bike, bityo amashyamba nayo akaba azaba abungabunzwe.

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Kanama 2022 ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na SteelRwa, ahatanzwe imbabura zirondereza ibicanwa zigera kuri 300 zahawe abaturage bo mu miryango 300 mu Murenge wa Munyiginya.

Igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, wasabye abaturage gufata neza Imbabura bahawe kandi ko ikorehswa ryazo rigamije kubungabunga ibidukikije.

Mu butumwa bwatanzwe na Visi Meya Nyirabihogo yashimiye SteelRwa ku gikorwa cyiza bakoze, asaba abaturage gufata neza imbabura bahawe kugira ngo zizarambe.

Yagize ati: “Izi mbabura zije gukemura ikibazo cyo kurengera ibidukikije hakoreshwa inkwi nke ndetse zikaba zigabanya imyotsi ihumanya ikirere”.

Umwe wanditse ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati Mwibuke neza ko kubona amakara ari ibintu bigoye mu karere kacu, ikindi byangiza cyane ibidukikije, abafatanyabikorwa turabishimiye.

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze Umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha gaze na bo biyongereye.

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2018 na 2021, abatekesha inkwi bavuye kuri 79.9% bagera kuri 77.7%, abakoresha amakara bavuye kuri 17.4% bagera kuri 17.5% abakoresha gaze bavuye kuri 1.1% bagera kuri 4.2%.

Ikoreshwa ry’ibicanwa bituruka ku bimera rishobora guteza ibindi bibazo by’ubuzima nk’indwara z’ubuhumekero, iyangirika ry’amashyamba  n’ihumana ry’ikirere, ibyo bikagira ingaruka ku bidukikije.

Mu gukemura ibi bibazo, Leta y’u Rwanda yiyemeje gukoresha izindi ngufu hakagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, bigasimbuzwa gaze, biyogaze, amashanyarazi, imbabura zirondereza ibicanwa, n’ibindi bitangiza ibidukikije.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Rameki says:
Kanama 31, 2022 at 2:10 pm

Nibyiza turashima abayobozi bakomeje kwita kubaturage bayoboye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE