Uburyohe n’ubuziranenge bw’icyayi cy’u Rwanda si ibyo gukinisha-Perezida Kagame

“Icyayi cy’u Rwanda n’ubuziranenge bwacyo n’uburyohe bwacyo biri mu bya mbere ku Isi yose. Iyo bimeze gutyo rero ntabwo ari ibintu byo gukinisha ahubwo ufata ayo mahirwe ukayatubura uko bishoboka kose.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabigarutseho mu mpanuro yatanze nyuma yo gusura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano ruherereye mu Karere ka Karongi, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba muri gahunda yo kwegera abaturage.
Uruganda rwa Rugabano yasuye ni rwo rwa kabiri mu zigeza umusaruro mwinshi w’icyayi cy’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, rukaba rumwe muri eshatu ziri muri Karongi rwaje rwiyongera ku zindi ebyiri, urwa Gisovu n’urwa Karongi.
Rwubatswe hagati y’imisozi ya Rusengesi, Gisunzu, Nzaratsi, Sakinnyaga na Bwiza, rukaba rumaze imyaka 3 rutangiye gutunganya icyayi gihingwa muri ako gace.
Rwo n’izindi ebyiri zibarizwa muri Karongi zihariye 10% by’umusaruro wose w’icyayi mu Rwanda gihingwa kuri hegitari zisaga 36,000, mu gihe mu Gihugu hose habarizwa inganda z’icyayi 18.
Kugeza ubu icyayi ni kimwe mu bicuruzwa bifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda dore ko buri mwaka cyinjiza amadovize abarirwa muri miliyari zisaga 103 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko uruganda rwa Rugabano rufite agaciro gakomeye ku Gihugu kuko rwahaye akazi umubare munini w’abaturage b’u Rwanda bakabasha gutunga imiryango yabo, ndetse n’abashoramari bakarushaho kubona inyungu zituma ubucuruzi burushaho gukomeza no kwishyura imisoro igaruka igateza imbere Igihugu mu nzego zinyuranye.
Yakomeje agira ati: “Ibyangombwa rero birahari. Hari abashoramari Rashmi Tea and Wood Foundation bafatanyije n’u Rwanda, icyo bifuza ni uguhuza byose bikenewe kugira ngo tugire icyayi cyinshi cyiza gikomeze kibe icya mbere cyangwa mu bya mbere ku Isi, bikomeze byubake kandi bifashe abaturage n’umubare wabo ukomeza kwiyongera uko n’icyayi ubwacyo gihingwa cyiyongera.”

Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 18 z’icyayi ku munsi, rukaba ruri ku buso bwa hegitari zisaga 4 400 harimo ubusaga hegitari 4 000 bw’imirima y’icyayi.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko uru ruganda rufitiye buri wese akamaro ku bw’ibyo, igihugu kikaba cyifuza kongera umusaruro w’icyayi mu bwiza no mu bwinshi. Yabasabye kugira uruhare mu kongera umusaruro kugira ngo bashobore guhaza isoko ryagutse ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rugabano na Wood Foundation, Rudra Chatterjee, Yavuze ko miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gushorwa aha mu Rugabano kandi iryo shoramari riziyongeraho izindi miliyari 40.
Kuri we ngo ni ishema rikomeye gufatanya n’abandi mu iterambere ry’u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame.
Abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’icyayi basaga 3000 bahawe umwanya n’Umukuru w’Igihugu bamugezaho ibibazo n’ibyifuzo byabo abiha umurongo nabo barabimushimira.
Mu nkengero z’uruganda rw’icyayi rwa Rugabano hubatse Umudugudu w’Icyitegererezo.
Perezida Kagame yasabye inzego bireba gukemura ibibazo bibangamiye abatujwe muri uwo Mudugudu, nyuma yo kuwunyuraho akabona ko imibereho yabo itajyanye n’ubwiza bwawo ndetse n’icyo Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bwifuza.



























