NCPD igiye kubarura abafite ubumuga

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yagaragarije abafatanyabikorwa bayo umushinga wo kubarura abafite ubumuga mu Rwanda. Igeragezwa ry’ibarura ryatangiriye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, yagaragaje aho bageze bakora umushinga uzajya ukusanya amakuru y’abafite ubumuga.
NCPD itangaza ko ari uburyo bw’ikoranabuhanga yubatse, buzayifasha kubarura abafite ubumuga bakajya mu ikoranabuhanga kugira ngo hajye hamenyekana ibyo bakeneye.
Yagize ati: “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzerekana ibyo bakeneye, ibyo bahawe, ingorane bafite cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba babasha kujya mu buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda.
Izo mbogamizi ni zo tuzajya duheraho tureba ibikenewe kugira ngo tubashe gukemura ibyo bibazo bafite”.
Ndayisaba avuga ko mu gihe cy’ibarura bazajya mu rugo ku rundi, bashaka umuntu wese ufite ubumuga aho ari.
Asobanura ko basanze ibyo bakoze bakoresheje abaganga ku bigo nderabuzima, basanze hari abagiye basigara kubera kutabasha kuhagera.
Ati: “Ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kujya ku rugo ku rundi”.
NCPD ivuga ko ibikoresho yamaze kubigura. Hazasabwa byinshi kugira ngo bagere mu mirenge yose y’igihugu mu rwego rwo kubona abakarani b’ibarura bazahugurwa.
Ati: “Tuzaha ubushobozi Imirenge n’Uturere kugira ngo dukoreshe ubwo buryo bw’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga impamvu ari ryiza nuko n’umuntu wese uzajya ugira ubumuga nyuma, bitazasaba ko twongera gusubira inyuma mu gihugu cyose. Ahubwo tuzaha uburenganzira abo babegereye babishyire mu ikoranabuhanga hanyuma twe tubyemeze”.
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ivuga ko itari ifite imibare y’abafite ubumuga ku buryo busobanutse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba, ati: “Niba twagenderaga ku mibare twahawe mu ibarura ry’abaturage n’imiturire rya 2012, hakaba hari hashize imyaka 10 urumva ko abafite ubumuga bahari, bariyongereye”.
Karangwa François Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga, avuga ko muri iri barura ry’abantu bafite ubumuga rigiye gukorwa, barifitemo inyungu.
Agaragaza ko mu bibazo bikomeye bagiraga, ari uko nta mibare y’abantu bafite ubumuga bagiraga.
Ati: “Rizadufasha ikintu gikomeye cyo kugira ngo umuntu agire amakuru afatika ku byiciro byose by’abantu bafite ubumuga”.
Ahamya ko iyo hari imibare izwi y’abafite ubumuga ifasha mu gutegura igenamigambi n’ibindi bikenewe bityo bikarinda igihombo.
Akomeza agira ati: “Ni inyungu twese tuzabona, haba inzego za Leta, yaba abaterankunga ndetse no kuri twebwe imiryango y’abantu bafite ubumuga”.
Julianna Lindsey, Umuyobozi wa UNCEF mu Rwanda, yagarutse ku kamaro ko kugira imibare y’abafite ubumuga.
Avuga ko hashize imyaka myinshi UNCEF ifasha gahunda za Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga.
Julianna yashimye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubarura abantu bafite ubumuga (DMIS).
Muri iri barura hazabazwa ibibazo bigamije kureba imbogamizi ufite ubumuga ahura na zo. Ntihazarebwa ubumuga bwonyine ahubwo hazanarebwa imibereho y’abantu bafite ubumuga.